Yanditswe Jan, 28 2016 11:19 AM | 3,687 Views
Ikinini cyitwa Norlevo cyangwa pilule du lendemain bishatse kuvuga ikinini cy’umunsi ukurikiyeho ikoreshwa n’umugore cyangwa umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, akaba akeka ko yaba yasamye inda itateganyijwe kuko cyica intanga.
Henshi muri za pharmacies zitandukanye usanga iki kinini kigurishwa, kandi ntibigombere ordonnance yo kwa muganga. Cyokora biragoye kubona abakobwa cyangwa abagore berura bakakwemerera ko babikoresha. Gusa hari abavuga ko bajya babyumvana abandi ko icyo kinini gihari:
Umwe yagize ati: “Njya mbyumva bagenzi banjye babivuga ko babikoresha nyuma y’amasaha 72 bamaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabafasha kuba batatwara inda zitateganijwe,njyewe iyo nyikoze nkora ikingiye ntabwo ndabikoresha.”
Undi ati: “Ibyo binini byo kuringaniza urubyaro sinari mbizi,njye ndamufite [umugabo] ariko nshobora kuvuga ko ntashaka gukurikiza umwana vuba n’ubwo mfite umugabo nta kibazo nanabikoresha nta kibazo.”
Norlevo cyangwa pilule du lendemain n’ubwo ibuza gusama ariko, iki kinini ntikibuza abakoranye imibonano mpuzabitsinda kwanduzanya indwara ariyo mpamvu abantu basabwa kubyitondera nk’uko bisobanurwa n’izi mpuguke mu by’ubuzima.
Uyu ni Mukademokarasi Verene, umuforomo : “Ibyo binini nta ngaruka bishobora kugira kuko ni ibinini byizewe ni nabyo bigenewe gukoreshwa muri ubwo buryo bwo guhagarika kudasama cyangwa kubuza gusama ku muntu wakoze imibonano mpuzabitsina ntabwo ibyo binini bigenewe abakobwa gusa bigenewe n’abadamu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina wenda bari mu buryo bwo kuboneza urubyaro aribwo bakoreshaga bikanga, bashobora kubyifashisha.”
N’ubwo batashatse ko hagaragazwa imyirondoro yabo, abakorera muri za pharmacies zo mu mujyi wa Kigali bavuga ko abaza kugura ako kanini kagura amafranga ibihumbi 10 kuzamura ari abakobwa b’abangavu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru