AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibinini Bibuza Kubyara Ntabwo Birinda Indwara Sida

Yanditswe Jan, 28 2016 11:19 AM | 3,687 Views



Ikinini cyitwa Norlevo cyangwa pilule du lendemain bishatse kuvuga ikinini cy’umunsi ukurikiyeho ikoreshwa n’umugore cyangwa umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, akaba akeka ko yaba yasamye inda itateganyijwe kuko cyica intanga.

Henshi muri za pharmacies zitandukanye usanga iki kinini kigurishwa, kandi ntibigombere ordonnance yo kwa muganga. Cyokora biragoye kubona abakobwa cyangwa abagore berura bakakwemerera ko babikoresha. Gusa hari abavuga ko bajya babyumvana abandi ko icyo kinini gihari:

Umwe yagize ati: “Njya mbyumva bagenzi banjye babivuga ko babikoresha nyuma y’amasaha 72 bamaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabafasha kuba batatwara inda zitateganijwe,njyewe iyo nyikoze nkora ikingiye ntabwo ndabikoresha.”

Undi ati: “Ibyo binini byo kuringaniza urubyaro sinari mbizi,njye ndamufite [umugabo] ariko nshobora kuvuga ko ntashaka gukurikiza umwana vuba n’ubwo mfite umugabo nta kibazo nanabikoresha nta kibazo.”

Norlevo cyangwa pilule du lendemain n’ubwo ibuza gusama ariko, iki kinini ntikibuza abakoranye imibonano mpuzabitsinda kwanduzanya indwara ariyo mpamvu abantu basabwa kubyitondera nk’uko bisobanurwa n’izi mpuguke mu by’ubuzima.

Uyu ni Mukademokarasi Verene, umuforomo : “Ibyo binini nta ngaruka bishobora kugira kuko ni ibinini byizewe ni nabyo bigenewe gukoreshwa muri ubwo buryo bwo guhagarika kudasama cyangwa kubuza gusama ku muntu wakoze imibonano mpuzabitsina ntabwo ibyo binini bigenewe abakobwa gusa bigenewe n’abadamu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina wenda bari mu buryo bwo kuboneza urubyaro aribwo bakoreshaga bikanga, bashobora kubyifashisha.”

N’ubwo batashatse ko hagaragazwa imyirondoro yabo, abakorera muri za pharmacies zo mu mujyi wa Kigali bavuga ko abaza kugura ako kanini kagura amafranga ibihumbi 10 kuzamura ari abakobwa b’abangavu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage