AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Yanditswe Mar, 13 2023 15:56 PM | 49,274 Views



Kuri uyu wa  Mbere, u Rwanda rwakiriye ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti biturutse mu Budage.

Mu masaha y’igicamunsi ni bwo icyiciro cya mbere cy'imashini z'urwo ruganda zubakiye muri kontineri nini zizwi nka BionTainers cyageze  Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.  

Ni kontineri za rutura 6 zazanywe n'indege yo mu bwoko bwa Antonov iri mu nini zitwara imizigo ku Isi.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi ari inzozi zigiye kuba impamo.

Minisitiri Nsanzimana ashimangira kandi ko n'inzego z'uburezi n'ubushakashatsi zizungukira kuri uru ruganda.

U Rwanda rubimburiye ibihugu birimo Senegal na Afurika y’Epfo na byo bifitanye amasezerano na BionTech yo kubaka inganda z'inkingo n'imiti muri ibyo bihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BionTech Dr. Sierk Poetting avuga ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ngo rube icyitegererezo muri uyu mushinga mugari ugamije gufasha Afurika kwikorera inkingo n'imiti.

Uru ruganda ruzakorera mu cyanya cy'inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, rukaba ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze z'inkingo zisaga miliyoni 50 ku mwaka.

Ruzakora inkingo zirimo iza COVID19, iza kanseri n'iza malariya ndetse na SIDA zigeze ku musozo w'igerageza.

Biteganyijwe ko icyiciro cy'ibindi bikoresho bigize uruganda birimo izindi BionTainers 6 bizagera mu Rwanda mu mezi make ari imbere ku buryo inkingo za mbere zizakorwa n'uru ruganda zizajya ku isoko mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Ni umushinga munini wa miliyari zibarirwa mu 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

Kugeza ubu Abanyarwanda 9 ni bo bazakora muri uru ruganda ariko muri 2024 bakazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama