Yanditswe Jul, 31 2017 17:48 PM | 4,564 Views
Komisiyo y'igihugu
y'amatora yatangiye kujyana ibikoresho hirya no hino mu gihugu
ahazatorerwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora Charles Munyaneza avuga ko kuba ibi bikoresho bitwawe hakurikijwe gahunda
y'iyo komisiyo kugira ngo igihe by'amatora kizagere byaramaze kuhagera kandi
bigenzurwe hakiri kare hatazagira ibiba bikeya ahantu runaka.
Muri iki gikorwa cyo
gutwara ibikoresho bizifashishwa mu matora y'umukuru w'igihugu azaba tariki 04
Kamana, komisiyo y'igihugu y'amatora iragifatanyamo n'ingabo z'u Rwanda ndetse
na police
Mu gupakira ibyo bikoresho, buri karere kagenewe ibyako, ndetse na gahunda yako, bahereye ku bijya mu turere twa kure ya Kigali, bikanagenzuranwa ubushishozi mbere y'uko bijyanwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Chalres Munyaneza avuga ko iki gikorwa kibaye kare bishingiye ku myiteguro y'iyo komisiyo kugira ngo hatazabaho ingorane mu munsi nyir'izina w'itora. Yagize ati, ''Uyu munsi ku itariki ya 31 z'uku kwezi, n'ejo ku itariki ya mbere n'iya 2 z'ukwezi kwa ibi bikoresho biraba biva aha ku rwego rw'igihugu bijya mu turere, hanyuma ku rwego rw'uturere bizahava ku itariki 2 bijya mu mirenge, ku buryo itariki 3 bitarenze saa kumi n'ebyiri za nimugoroba, ibikoresho byose bigomba kuba biraye ku biro by'itora bigera ku 2340. Twabitangiye kare kugira ngo bihagere bisuzumwe hakiri kare kugira ngo ku munsi w'itora hatazagira aho biba bikeya.''
Ibikoresho bipakirwa bikubiye mu ngeri 53 bikaba bigizwe na listes z'itora, impapuro z'itora, udusanduku tushyirwamo impapuro z'itora n'imipfundikizo yatwo, wino zifashishwa mu gutora, ibirangi bizagaragaza ahazatorerwa, impuzankano zizambarwa n'abashinzwe amatora n'ibindi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru