Yanditswe Oct, 30 2016 16:26 PM
1,932 Views
Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda Paul Kagame yagarutse mu gihugu nyuma y’uruzinduko yari amazemo iminsi mu
bihugu 3 by’Afrika.
Muri uru ruzinduko
rw’akazi, Prezida Paul Kagame yarugiriye muri Mozambique, I Brazzaville muri
Repubulika ya Congo ndetse no muri Gabon.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko ari uruzinduko rw'ingirakamaro mu mubano w’u Rwanda nibyo bihugu, aha hari nyuma yuko Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba i Libreville umurwa mukuru w'iki gihugu
Abakuru
b’ibihugu byose uko ari ibitatu Perezida Kagame yasuye bumvikanye ko hagomba
kubaho ukwihutisha ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afrika
Muri ibyo bihugu 3, umukuru w'igihugu Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be barimo Ali Bongo Ondimba nyine wa Gabon, Denis Sassou N’gweso wa Congo-Brazzaville ndetse Felipe Nyusi , perezida wa Mozambique.
Uretse gutsura umubano w’ibyo bihugu n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yanabasobanuriye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, abamurikira amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu ndetse ashishikariza Abanyarwanda bari muribyo bihugu gutaha bagafatanya n’abandi mu gukomeza kubaka igihugu.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Prezida wa republika yitabiriye umuhango w'irahira ry'abadepite batatu aribo Karinijabo Ba ...
Nov 18, 2016
Soma inkuru
Perezida wa republika Paul Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame bari i Marrakesh muri Maroc aho bit ...
Nov 15, 2016
Soma inkuru
I Kigali hatangiye inama y'inteko rusange y'ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi ihur ...
Nov 14, 2016
Soma inkuru
President wa Republika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Donald Trump wats ...
Nov 09, 2016
Soma inkuru
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 umuryango Unity Club umaze ushinzwe, Perezida wa ...
Nov 05, 2016
Soma inkuru
perezida wa republika Paul Kagame uri mu ruzinduko Maputo muri Mozambique, yunamiye intwari z'i ...
Oct 25, 2016
Soma inkuru