Yanditswe Dec, 21 2021 16:21 PM | 68,398 Views
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rita ku buzima, OMS ryatanze impuruza ko
ibihugu nibitihutira gufata ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira
ry’icyorezo cya COVID19, bizisanga inzego z’ubuzima zarengewe n’umubare munini
w’abarwayi bigatuma iki cyorezo cyongera guhitana benshi mu gihe gito.
Intandaro ya byose ngo ni ubwoko bwa virusi yihinduranyije izwi nka Omicron, ikwirakwira ku muvuduko udasanzwe.
Hashize icyumweru kimwe u Rwanda rwemeje ko
COVID19 yihinduranyije yo mu bwoko bwa Omicron yagaragaye mu Rwanda.
Muri rusange iki cyumweru gishize habonetse abanduye 1 176 nyamara mu cyakibanjirije harabonetse 314, bivuze ko ubwandu bwikubye inshuro zirenga eshatu mu minsi 7 gusa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije avuga ko nta gushidikanya ko Omicron ari yo ntandaro y’ubwiyongere bukabije bwa COVID19 mu Rwanda.
Mu cyumweru kimwe gusa guverinoma imaze kuvugurura ingamba zo kwirinda iki cyorezo inshuro 3, bitewe n’umuvuduko ukabije w’ubwandu bwa COVID19.
Gusa u Rwanda rwongeye gukaza ingamba kuko bimwe mu bihugu byo byihutiye gusubizago gahunda ya Guma mu rugo, mu rwego rwo gutanga imbere iki cyorezo.
Ubuholandi bwabimburiye ibindi mu kugarura iyo gahunda, nk'uko minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Mark Rutte aherutse kubitangaza.
Yagize ati "Mpagaze imbere yanyu uyu mugoroba mbabaye kandi byose bikubiye mu nteruro imwe, u Buholandi busubiye muri Guma mu rugo, u Buholandi bugomba gusubira muri Guma mu rugo. Nta kundi byagenda kubera inkundura ya gatanu twagezemo kubera COVID19 yihinduranyije yitwa Omicron. Omicron irimo gukwirakwira byihuse birenze uko twabitekerezaga, niyo mpamvu rero tugomba guhita tugira icyo dukora vuba na bwangu ngo twirinde kugwa mu kaga."
Ibyakozwe n’u Buholandi n’ibindi bihugu nk’u Rwanda mu rwego rwo gutanga imbere iki cyorezo nibyo inzego z’ubuzima ku Isi, zisaba buri gihugu gukora bitazuyaje.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati "Dukomeje kubona ibihamya byerekana ko Omicron ikomeje gukwirakwira cyane kurusha Delta kandi biragaragara ko abantu bakingiwe kimwe n’abigeze kwandura COVID19 bagakira bashobora kwandura. Twese hamwe turambiwe iki cyorezo, turifuza gusabana n’inshuti n’imiryango yacu kandi turifuza gusubira mu buzima busanzwe. Ariko uburyo bwihuse bwo kubigeraho ni uko twese abayobozi ndetse n’umuntu ku giti cye twafata ibyemezo bikomeye kandi bigoye kugira ngo twirinde turinde n’abandi."
"Hamwe na hamwe ibyo bivuze guhagarika amahuriro cyangwa agasubikwa ariko guhagarika ayo mahuriro, biruta guhagarika ubuzima. Ni byiza kwigomwa ubu tukazidagadura nyuma kuruta kwidagadura ubu tukazarira nyuma."
Kugeza ubu OMS ivuga ko nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Omicron igaragaye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, imaze kugera mu bihugu bisaga 90.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru