Yanditswe Jan, 29 2018 19:02 PM | 5,808 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango w'Afurika yunze ubumwe arahamagarira abanyafurika kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi umukuru w’igihugu akaba abigarutseho ubwo yasozaga k’umugaragaro imirimo y’inama y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe yari imaze iminsi 2 ibera I Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango.
Mbere yo gusoza imirimo y’iyi nama, Perezida wa Repubulika
Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango w'Afurika yunze ubumwe yabanje
kwitabira inama n’ibikorwa binyuranye. Ari kumwe na mugenzi we wa Togo Faure
Gnassingbé ndetse n'umuyobozi wa komisiyo y'umuryango w'Afurika yunze ubumwe
Moussa Faki Mahamat, Perezida Paul Kagame akaba yafunguye k'umugaragaro isoko rihujwe
ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku rwego rw'umugabane w'Afurika.
Gushyiraho iri soko bikaba byaremejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze yabereye I Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2015. Kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 ibihugu 21 birangajwe imbere n’u Rwanda nibyo byari bimaze gushyira umukono ku masezerano abihuriza muri iryo soko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere. Imibare y’ikigo nyafurika cy’ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2016, Africa statistical yearbook 2016, igaragaza ko ibi bihugu 21, bifite abaturage bagera kuri miliyoni 652, ni ukuvuga abasaga 50% by’abatuye umugabane w’Afurika. Imibare yo mu mwaka wa 2015, igaragaza kandi ko musaruro mbumbe w’ibi bihugu wabarirwaga muri miliyari n’igice y’amadorali y’Amerika, anagana na 61% by’umusaruro mbumbe w’umugabane w’Afurika wose muri rusange.
Kuba ibi bihugu byarafashe iya mbere bigashyira umukono kuri aya masezerano, byitezweho gukangura ibindi nabyo bitarasinya, kuko ibigera kuri 19 gusa byihariye 53% by’abakerarugendo bagera kuri miliyoni 63.5 basura Afurika.
Inyigo yakozwe ubwo impuguke mu bukungu zatangaga iki cyifuzo, yagaragaje ko guhuza isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere biramutse bikozwe mu bihugu 12 bya Afurika, umusaruro mbumbe wabyo wakwiyongeraho miliyari 1.3 z’amadolari, hagahangwa imirimo mishya 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike y’indege, bikongera serivisi ku kigero cya 75%.
Iri soko kandi ni umwe mu mishinga ya AU izagerwaho mbere ya 2063, hagamijwe kwihuza kw’ibihugu, amahoro n’iterambere ry’umugabane.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru