AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibihe bya COVID19 ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kutubahiriza amahame ya demokarasi-Dr Iyamuremye

Yanditswe Sep, 17 2021 16:02 PM | 74,714 Views



Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Augustin Iyamuremye asanga ibihe bigoye by'icyorezo cya COVID19 bidakwiye kuba urwitwazo rwo kutubahiriza  amahame ya demokarasi, kuko u Rwanda rwagaragaje ko bishoboka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wa demokarasi.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi bibaye mu gihe urugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19 rurimbanyije, haba mu Rwanda kimwe no ku Isi yose muri rusange.

Ni nayo mpamvu mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, inteko ishinga amategeko yateguye ibiganiro kuri demokarasi byahurije hamwe abagize imitwe yombi y'inteko n'izindi nzego, ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry'iya kure.

Perezida wa SENA Dr. Augustin Iyamuremye wabitangije ku mugaragaro, yagaragaje ko kubahiriza amahame ya demokarasi bigomba gukomeza no mu bihe bigoye.

Yagize ati “Turizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi u Rwanda ndetse n'Isi yose bihanganye n'icyorezo cya COVID19. Iki cyorezo cyagize ingaruka nyinshi haba ku buzima bw'abatuye Isi ndetse no ku bukungu bw'ibihugu. Birakwiye rero ko ku munsi nk'uyu hongera kuzirikanwa ko amahame ya demokarasi agomba kubahirizwa mu bihe byose ndetse n'igihe ibihugu bihuye n'ingorane. Turishimira ko muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID19  u Rwanda rwakomeje kubahiriza amahame ya demokarasi nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.”

Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, ruvuga ko ihame ry'ingenzi u Rwanda rwahisemo muri demokarasi ari ugushyira umuturage ku isonga, kandi iyo demokarasi ikaba nta n'umwe isiga inyuma.

Uru rwego rushimangira ko ari nayo mpamvu mu isaranganywa ry'inkingo za COVID19 hitawe ku byiciro byose kuva ku bakuze, urubyiruko kimwe n'imfungwa n'abagororwa ibintu byanazamuye amarangamutima ya bamwe mu bakingiwe ku ikubitiro.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya COVID19 cyimaze guhitana abasaga 1 100, gusa Umukuru w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB, Dr. Usta Kaitesi avuga ko leta yagerageje gukora ibishoboka byose ngo irinde abaturage bayo hikimakazwa ihame rya demokarasi ishyira umuturage ku isonga.

Ati “Igihe buriya Abanyarwanda bajyaga muri lockdown byari ugushyira umuturage ku isonga mu buryo bwo kumurinda kurwara cyangwa kugira icyamuhungabanya. Igihe Abanyarwanda n'inzego za leta zahuzaga ibyo zifite kugirango zishobore kwita ku batishoboye turi muri lockdown bwari uburyo bwo kwita ku muturage no kumushyira ku isonga. No mu gihe mu rwego rw'ubukungu hashyirwagaho ikigega, bwari uburyo bwa rya terambere ridaheza nk'uburyo bwo gushyira umuturage ku isonga ariko nk'uburyo bwa demokarasi nanone.”

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko uburyo Abanyarwanda bitwaye muri ibi bihe by'icyorezo, ari inderwamo y'icyizere bafitiye ubuyobozi kuko ari nabo babwitorera.

Ati “Abanyarwanda bagaragaje ubudasa! Ku Isi yose ya Rurema Abanyarwanda nibo bagaragaje kubaha ibyemezo by'inzego z'ubuyobozi. Ariko byasabye imbaraga z'ubukangurambaga ntabwo byigeze bisaba imbaraga z'umurengera zazindi bakoresha hirya no hino mwagiye mubibona, aho bashyiramo ibyuka biryana mu maso, aho bashyiramo amasasu n'ibindi. Biriya mwagiye mubona by'abantu bagiye babirengaho n'iyo wabishyira mu mubare w'abaturage kubona nk'abantu ibihumbi icumi muri miliyoni zisaga 13 batubahirije amabwiriza, ni igipimo cyikwereka urwego rw'imyumvire y'abaturage b'Abanyarwanda ariko n'igipimo cyikwereka uburyo banubaha n'ubuyobozi bwabo kandi ubuyobozi umuntu abwubaha kuko abukunze, kuko abufitiye icyizere kuko azi ko ibyo burimo gutegura bimufitiye akamaro.”

Ikiganiro ku iyubahirizwa ry'amahame ya demokarasi mu Rwanda muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID19 ndetse n'ikindi kuri politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n'ubushobozi nk'inkingi demokarasi y'u Rwanda yubakiyeho, nibyo byaranze uyu munsi mpuzamahanga wa demokarasi u Rwanda rwizihije kuri uyu wa Gatanu, umunsi usanzwe wizihizwa tariki 15 Nzeri.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura