Yanditswe Dec, 06 2022 19:31 PM | 183,787 Views
Ibigo by’imari mu Rwanda byasabwe kuziba icyuho cy’ahakigaragara ruswa kugira ngo serivisi bitanga zirusheho kunogera ababigana.
Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo
yabereye i Kigali yiga ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa muri serivisi
z’imari
Ubushakashatsi butandukanye kuri ruswa bwagiye bugaragaza ko ikigaragara muri serivisi z’imari zitandukanye.
Nk’ubwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri 2020, bwagaragaje ko amabanki akigaragaramo ruswa hakaba n’amadosiye y’abakozi b’ibigo by’imari bagiye bakatirwa kubera ibyaha byo kunyereza umutungo bagera kuri 124 mu myaka itanu, kuva muri 2014-2018. Banyereje arenga miliyari 1,2.
Na ho ubushakashatsi bw'Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina, bwagaragaje ko abikorera bari ku mwanya wa mbere w’ahantu harangwa ruswa ishingiye ku gitsina aho iri ku kigero cya 57,20%, mu bikorera ni ho ibigo by’imari bitandukanye bibarizwa.
Ingabire Marie Immaculee umuyobozi w'uyu muryango asaba ababishinzwe guhangana n’ibi byaha bikigaragara.
Nsabimana Gerald umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurengera umuguzi serivisi z'imari muri BNR, avuga ko gahunda yashyizweho igiye gukurikizwa hitawe ku mukiriya ariko na none hirindwa ibyo byuho bishobora guturukamo ruswa
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine asanga serivisi z’imari ari inkingi ya mwamba mu bukungu no mu iterambere ry’Igihugu n’ubw’abantu ku giti cyabo, iyo zitanzwe mu mucyo nta karengane na ruswa.
Yakanguriye abakora mu bigo by’imari gutanga serivisi nziza, kwirinda ruswa no guhangana n’ikibazo cy’imikorere idahwitse ikigaragara hamwe na hamwe.
U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ruswa.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ihera muri 2017 kugera 2024 iteganya ko muri 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizava kuri 86,56% kikagera kuri 92,56% muri 2024, mu gihe muri 2050 u Rwanda rugomba kuzaba ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru