Yanditswe Dec, 02 2022 18:05 PM | 235,773 Views
Abayobozi ba bimwe mu bigo by'amashuri mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko kubyaza umusaruro ubutaka bw'ibyo bigo bibafasha mu kunganira umusanzu ababyeyi batanga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bikaba binagabanya ingano y'amafaranga yifashishwa mu kugura ibyo kurya by'abanyeshuri.
Ubuyobozi
bw'Akarere ka Nyagatare nabwo busaba ibigo byose bifite ubutaka kububyaza
umusaruro kandi ngo n'ibitabufite hari
ubundi buryo bushobora kwifashishwa.
Hegitari eshanu mu zirenga umunani zigize Urwunge rw'amashuri rwa Cyabayaga mu Murenge wa Mimuli, zahinzweho ibigori, ariko hakaba n'akandi gace kahariwe ubuhinzi bw'imboga.
Umuyobozi w’iki kigo Umurerwa Diocles, avuga ko umusaruro uva muri
ubu buhinzi wunganira umusanzu utangwa n’ababyeyi mu kugaburira abana ku
ishuri.
Ku
rundi ruhande, Groupe Scolaire Rukomo iri mu Murenge wa Rukomo yo ifite
hegitari hafi enye z'ubutaka buhinzeho ibigori n'imboga z'ubwoko butandukanye, umuyobozi w’iri shuri Garurinyana Christine, avuga ko ibi binabafasha
gutegurira abanyeshuri indyo yuzuye, no kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa
mu kugura ibitunga abanyeshuri.
Ibikorwa by'ubuhinzi bikorwa n'ibi bigo by'amashuri byanabaye igisubizo ku babyeyi badafite ubushobozi bwo kwishyurira abana babo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Murekatete Juliet ashima gahunda y’ibigo nk’ibi, gusa akavuga ko ibigo by'amashuri atariko byose bifite ubutaka buhagije, ariko kandi ngo hari n'ubundi buryo bishobora kwifashisha mu kunganira ifunguro rihabwa abanyeshuri.
Kugeza ubu gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka school feeding yitabirwa ku rugero rwa 98% muri aka Karere ka Nyagatare.
Ni Akarere kabarizwamo abanyeshuri
barenga ibihumbi 180 kandi abenshi muri bo ni abafatira ifunguro rya saa sita
ku ishuri.
Valens NIYONKURU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru