Ibigo bya leta bikora ubucuruzi byahombye Miliyari 40 Frw

AGEZWEHO

  • Kuri uyu wa mbere hategerejwe isomwa ry’umwanzuro ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina – Soma inkuru...
  • RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda – Soma inkuru...

Ibigo bya leta bikora ubucuruzi byahombye Miliyari 40 Frw

Yanditswe Jul, 28 2021 14:30 PM | 23,254 Views



Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2020, igaragaza ko ibigo bya leta bikora ubucuruzi byahombye Miliyari 40 z’amanyarwanda biturutse ku micungire mibi yabyo.

Iyi raporo ivuga kandi ko mu myaka 3 ishize, gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bitageze ku gipimo cya 50%.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta iherutse gutangazwa, ni iy’umwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2020.

Ibigo bya leta  bisanzwe bikora ubucuruzi biri imbere mu kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Raporo 15 zifite agaciro ka miliyari 101 z’ibigo 6 bikora ubucuruzi byagenzuwe, habonetse imishinga 408 yarangiye, imishinga 165 yakozwe igice naho indi 360 ntacyo yakozweho ibi bituma haba icyuho cya miliyari 40 z’amanyarwanda kubera imicungire mibi.

Kudashyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ni kimwe mu bitera ibi bihombo.

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ingufu/EDCL cyashyize mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku mpuzandengo ya 9%, RTDA ishinzwe iterambere ry’ubwikorezi iri ku gipimo cya 21%, EUCL ishinzwe gucuruza umuriro iri ku gipimo cya 24%, WASAC ishinzwe amazi, isuku n’isukura ku mpuzandengo ya 32% naho ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti (Rwanda Medical Supply) yo yashyize mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku gipimo cya 38%.

Muri rusange ishyirwa  mu bikorwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu nzego za leta ubona ko mu myaka 3 ishize bitageze ku gipimo cya 50%.

Imishinga itaragize icyo ikorwaho yari ku mpuzandengo ya 32% muri 2018, igera ku gipimo cya 36% mur 2019 mbere y’uko ijya kuri 34% muri 2020.

Imishinga yakozweho igice gito yari ku mpuzandengo ya 19% muri 2018, iba 20% muri 2019 naho muri 2020 iza ku gipimo cya 19%.

Imishinga yakozwe ikarangira yo yari ku gipimo cya 49% muri 2018, muri 2019 iba 44% naho muri 2020 igera ku mpuzandengo ya 47%.

Ibi bigo bya leta bikora ubucuruzi byitezweho kwihaza ku ngengo y’imari kugirango amafaranga leta ibishyiramo agabanuke kandi aho bishoboka bibe byanakwibeshaho burundu mu ngengo y’imari. Gucungwa neza kw’ibi bigo bikora ubucuruzi kandi ni kimwe  mu byakunganira leta kubona amafaranga aturuka imbere mu gihugu bityo bikunganira ingengo y’imari gikoresha.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda

Abatuye i Huye bavuze ko kaburimbo zoroheje mu kuryoshya uyu Mujyi

Abasaga ibihumbi 40 biteje imbere bamaze gukurwa ku nkunga y'ingoboka

Abana 23 bagororwa n’Umuryango Centre Cyprien & Daphrose Rugamba basub

RIB ivuga ko urubyiruko ruri mu bugarijwe cyane n'ikoreshwa ry’ibiyo

Dr Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa nkuru ya L