AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibigo 3 ni byo bimaze guhabwa inguzanyo yo kuzahura ubukungu

Yanditswe Aug, 24 2020 09:32 AM | 79,012 Views



Ibigo by’ubucuruzi 3 ku bisaga 600 byanditse bibisaba, ni byo bimaze kubona inguzanyo mu kigega cy’ingoboka Leta yashyiriyeho kuzahura ubukungu kubera ingaruka za COVID19.

Hashize amezi abiri Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cya miliyari 100 kigamije kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Tuyishime Peter, ni umwe mu basabye inguzanyo muri iki kigega, avuga ko kugeza aya magingo atarayibona.

Yagize ati "Leta yagize neza kudutekereza ariko bamwe amafaranga ntiturayabona nkanjye nayasabye tariki ya 30 Kamena kugeza ubu nta gisubizo banki ahari zifite ibindi zikurikiza, nkanjye banki nkorana na yo ndabaza barambwira ngo mbe nihanganye baracyari muri procedure ngo hari n'ikibazo cy'abakozi bake barakorera mu rugo, birimo biradutindira nkanjye nyabonye hari byinshi byamfasha kuko ibyangombwa basabye byose narabyujuje haramutse hari ibibura bambwira nkabishyiraho."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry'imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Eric Rwigamba avuga ko abasabye guhabwa izi nkunga niba hari ibibazo bari guhura na byo babishyikiriza inzego zikabafasha.

Ati "Niba hari imbogamizi bari guhura na zo bazishyikirize Urugaga rw’Abikorera, Ihuriro ry’Amabanki, hari n'indi mirongo twashyizeho ya BNR, MINECOFIN haba hari n'utundi tuntu twanozwa iyo komite ibyige duhindure cya kigega kigirire akamaro Abanyarwanda.”

Ihuriro ry'abikorera bari mu rwego rw'ubukerarugendo,amahoteli,utubari,amarerisitora n'ibindi  buvuga ko uru rwego ruri mu bemerewe gusaba inguzanyo muri iki kigega cyatangijwe na Leta y'u Rwanda.

Umuyobozi w'ururwego Nsengiyumva Barakabuye avuga ko amabanki atinda gutanga aya mafaranga.

Iki kigega kandi ngo cyaje hari abacuruzi bari baramaze kumvikana n'amabanki uburyo bwo kongererwa igihe cyo kwishyura ku buryo ushaka kwishingirwa n'iki kigega banki zitamwemerera.

½ cy’amafaranga y’ikigega cyo kuzahura ubukungu yagenewe amahoteli.

Visi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, Dr Nsanzabaganwa Monique avuga ko muri rusange ibigo 3 ari byo bimaze kubona inguzanyo muri kiriya kigega mu gihe amahoteli asaga 140 yatanze amadosiye asaba koroherezwa kwishyura inguzanyo.

Yagize ati "Amadosiye yazo yose twarayakiriye turayasuzuma ndetse turanayemeza ku rwego rwa BNR ku mabanki bajya ku cyiciro cyo kugira ngo baganire na nyiri umushinga bahindure amasezerano bagendere ku masezerano mashya, bajya kuzuza bya byangombwa byose no kwandikisha ingwate muri RDB bijyanye n'inguzanyo nshya, urumva ko na ho hazamo gutindamo gake,  aho navuga ko uretse iyo process ibindi byose byararangiye ubwo zabaye miliyari  43 muri za zindi 50 amahoteri yari yagenewe"

Amabanki  n’ibigo  by’imari  16 ni byo bitanga inguzanyo ku bashaka amafaranga muri iki kigega, ku nyungu ya 8% ku mwaka naho kwishyura bikaba biri hagati y’imyaka ibiri na 15 ku mahoteli.

Ku bantu bashaka ingwate z’igishoro, abarenga 600 ni bo begereye banki basaba izi nguzanyo, hanyuma dosiye zabo zishyikirizwa Banki Nkuru y’Igihugu kugira ngo izigenzure ibone kwemeza amafaranga.

Ikigega kigamije kuzahura ubukungu ku nzego zagizweho ingaruka na Koronavirusi cyatangiranye amafaranga miliyari 100 kimwe cya kabiri cyayo  ni ukuvuga miliyari 50 zigomba guhabwa amahoteli, ibigo by'ubucuruzi binini bigenerwe miliyari 30, ibigo biciriritse bihabwe miliyari 15 na ho ibigo bito  bizasaranganya miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda,mu gihe BDF yagenewe miliyari 3 zo kwishingira ingwate ndetse na miliyari  2 zagenewe imirenge SACCO.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage