AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge by'agaciro ka miliyoni 33 byafashwe na Polisi

Yanditswe Dec, 29 2017 18:06 PM | 4,740 Views



Polisi y'u Rwanda iratangaza ko guhashya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge binagira ingaruka ku buzima bw'abaturage bidasaba inkunga y'amahanga ahubwo ubufatanye n'abaturage. Ni nyuma yo kwerekana kuri uyu wa Gatanu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 33 z'amafaranga y'u Rwanda byafashwe mu mukwabu wamaze iminsi 2.

Ni ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, imiti, inzoga n'ibindi birimo ibyarengeje igihe, ibyari bibitswe ahanyuranyije n'amategeko n'ibitari ku rwego rwemewe mu Rwanda byose byafatanywe abacuruzi babigurishaga abaturage.

Bamwe mu baturage bavuga ko amayeri y'abacuruzi bagurisha ibitujuje ubuziranenge bamaze kuyatahura ndetse ko bigoye ko haricyo bagura badashishoje.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'inganda mu kigo cy'ubugenzuzi RSB, Desire Musangwa agaragaza ko ibi bicuruzwa bigera mu baturage biciye ku mipaka itemewe bikinjizwa mu gihugu ibindi bigakorerwa mu byaro bikazanwa ku masoko nta buziranenge bifite. Mu nama yagiriye abaturage yagize ati,  ''Niba ugiye kugura ikintu banza nawe ubwawe ukore igenzura ntabwo umuntu akwiye kuza gusa afata ikintu agenda, reba uburyo kibitse niba ari ikintu gikenewe kubikwa mu bukonje, Ese ko kibitse ahantu hakonje? Ese ntabwo kigeze kibyimba cyangwa ngo kibe cyaramenetse? Ese nurebaho, inyuma handitseho iki ?''

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y'Igihugu, Commissioner of Polisi Emmanuel Butera asanga guhashya ibi bicuruzwa byangiza abatura-Rwanda bisaba ubufatanye bw'inzego zose mu guhanahana amakuru.

Umukwabu wo gusaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge wiswe operation Fagia Opson III wabaye tariki 20-21, uretse mu Rwanda wanabereye mu bihugu 13 byihurije mu muryango EAPCO uhuriwemo na polisi zo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.

Inkuru irambuye mu mashusho;




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura