Yanditswe December, 29 2017 at 18:06 PM | 4018 Views
Polisi y'u Rwanda iratangaza ko guhashya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge binagira ingaruka ku buzima bw'abaturage bidasaba inkunga y'amahanga ahubwo ubufatanye n'abaturage. Ni nyuma yo kwerekana kuri uyu wa Gatanu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 33 z'amafaranga y'u Rwanda byafashwe mu mukwabu wamaze iminsi 2.
Ni ibicuruzwa
byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, imiti, inzoga n'ibindi birimo ibyarengeje
igihe, ibyari bibitswe ahanyuranyije n'amategeko n'ibitari ku rwego rwemewe mu
Rwanda byose byafatanywe abacuruzi babigurishaga abaturage.
Bamwe mu baturage bavuga ko amayeri y'abacuruzi bagurisha ibitujuje ubuziranenge bamaze kuyatahura ndetse ko bigoye ko haricyo bagura badashishoje.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'inganda mu kigo cy'ubugenzuzi RSB, Desire Musangwa agaragaza ko ibi bicuruzwa bigera mu baturage biciye ku mipaka itemewe bikinjizwa mu gihugu ibindi bigakorerwa mu byaro bikazanwa ku masoko nta buziranenge bifite. Mu nama yagiriye abaturage yagize ati, ''Niba ugiye kugura ikintu banza nawe ubwawe ukore igenzura ntabwo umuntu akwiye kuza gusa afata ikintu agenda, reba uburyo kibitse niba ari ikintu gikenewe kubikwa mu bukonje, Ese ko kibitse ahantu hakonje? Ese ntabwo kigeze kibyimba cyangwa ngo kibe cyaramenetse? Ese nurebaho, inyuma handitseho iki ?''
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y'Igihugu, Commissioner of Polisi Emmanuel Butera asanga guhashya ibi bicuruzwa byangiza abatura-Rwanda bisaba ubufatanye bw'inzego zose mu guhanahana amakuru.
Umukwabu wo gusaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge wiswe operation Fagia Opson III wabaye tariki 20-21, uretse mu Rwanda wanabereye mu bihugu 13 byihurije mu muryango EAPCO uhuriwemo na polisi zo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.
Inkuru irambuye mu mashusho;
Polisi y'u Rwanda n’iyubutaliyani umutwe wayo ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ...
November 26, 2018 at 22:31 PM
Soma inkuru
Ku munsi wa 4 w'icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda yawuhariye ...
November 22, 2018 at 00:15 AM
Soma inkuru
Abaturage batega imodoka rusange zitwara abagenzi baravuga ko nubwo hagabanutse umuvuduko ukabije, h ...
November 22, 2018 at 00:10 AM
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda hirya no hino mu gihugu yatangije ibikorwa ifatanyamo n'abaturage bizwi ...
May 15, 2018 at 23:06 PM
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irashishikariza abamotari kubahiriza uburenganzira bw'abakoresha umuhand ...
February 13, 2018 at 15:15 PM
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda iratangaza ko igiye gukuba inshuro 10 ibihano bihabwa abatwara ibinyabiziga b ...
February 08, 2018 at 22:09 PM
Soma inkuru