AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Ibiciro by'inyama bikomeje gutumbagira

Yanditswe Jun, 03 2022 11:29 AM | 108,157 Views



Ibiciro by'inyama bikomeje gutumbagira, ndetse bamwe mu bacuruzi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kubahiriza ibiciro, gusa isukari yo yamanutse.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko isukari yari imaze igihe igiciro kiri hejuru kuri ubu cyagabanutse, bikaba byabateye akanyamuneza.

Musoni Samson utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Ibiciro ku masoko urebye ibikizamutse cyane ni Isabune, Isukari yo yaragabanutse, umuceri na kawunga nibyo bikomeye, isukari yavuye ku bihumbi 2 ubu turimo kuyigura 1400 Frw urumva ko inusu ari 700."

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien yagaragaje ko byatewe n’uko isukari yinjira mu gihugu yiyongereye mu kwezi 5.

Mu gihe isukari yagabanutse, ahacururizwa inyama zidandazwa muri za boucherie ho ziragura umugabo zigasiba undi, kuko buri mucuruzi yishyiriyeho igiciro yishakiye kuva ku mafaranga ibihumbi 3500 kugera ku bihumbi 5 nk’uko bigaragagazwa n’abazigura.

Umwe ati "Inyama twaziguraga 3500 ariko ubu hari aho urimo kugera bakaziguhera 4000 cyangwa 4500 hari n'ubwo tunazibura."

Ku ruhande rw’abazidandaza, bagaragaza ko bazirangura zibahenze kuko ngo inka zagabanutse, bigatuma buri mucuruzi yishyiriraho igiciro cye.

"Ibiciro birahenze twaziranguraga mbere 2700 ariko ubu turikuzirangura 3500 zikanatugeraho zitinze, mbere twazibonaga saa kumi n'imwe zikatugeraho nka saa kenda, ubu turimo kuzicuruza ku bihumbi 4 twaziranguye 3500."

Uku kudahuza ibiciro by'inyama ku badandaza n'abaziranguza byatumye Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, RICA gifata icyemezo cyo gusaba abacuruzi bose bari mu ruhererekane rwo gutunganya no kugeza inyama ku isoko ko bagomba kwirinda kuzamura ibiciro by’inyama bagakomeza gukurikiza ibiciro bisanzwe.  

Mu Mujyi wa Kigali igiciro ku mabagiro ngo kigomba kuba kiri hagati y’amafaranga 2700 na 2900, mu gihe igiciro cyo kudandaza ku isoko (busheri) cyari hagati y’amafaranga 3200 na 3500.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko mu minsi 2 uhereye  taliki 1 z’ukwezi 6 hakozwe ubugenzuzi mu bacuruzi b’inyama, basanga abacuruzi 29 bararenze ku mabwiriza yo kubahiriza ibiciro, bacibwa amande.

Ku bindi bicuruzwa, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yizeza ko n’inganda zikora amavuta ku masoko mpuzamahanga n’iz'imbere mu gihugu zatangiye kongera ibyo zikora ku buryo ibiciro by’amavuta n’isabune bitazongera kuzamuka, ahubwo ko mu minsi iri imbere bizamanuka. 

Ibiciro by’umuceri, ibirayi n’ibishyimbo  byo biracyari hejuru, gusa ngo kuba umusaruro w’igihembwe cy’ihinga cya 2022 B ugiye kuboneka, ibiciro nabyo bizagabanuka ku masoko.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu