AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibiciro bya 'essence' byiyongereyeho amafaranga 60

Yanditswe Nov, 03 2016 14:26 PM | 2,932 Views



Guhera kuri uyu wa 4 ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereye. Litiro ya mazutu i Kigali yavuye ku mafaranga 888 igera kuri 948 ni ukuvuga ko yazamutseho amafranga 60 nk'uko ikigo ngenzuramikorere RURA cyabitangaje.

Naho Essence yo Litiro yiyongereyeho amafaranga 50 kuko yavuye kuri 864 ikagera kuri 914.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na maj. Patrick Nyirishema, umuyobozi mukuru w'agateganyo wa RURA rigaragaza ko izamuka ry'ibi biciro ritazagira ingaruka ku biciro by'ingendo.

Ibiciro byari bisanzweho by'ibikomoka kuri petroli byaherukaga guhinduka tariki 2 z'ukwezi kwa 9 uyu mwaka, aho RURA yari yizeje ko nyuma y'amezi 2 izongera igatangaza ibindi bishya.

Mbere y'ibiciro byo mu kwa 9, mazutu na essence byaguraga Frw 948 litiro imwe.

Kuri ubu ku isoko mpuzamahanga ibiciro by'ibikomoka kuri petroli byazamutseho 35% hagati ya mutarama na Gicurasi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage