AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ibibazo muri VUP, TI Rwanda yasabye MINALOC kugira icyo ikora

Yanditswe Feb, 11 2020 18:12 PM | 16,952 Views



Mu gihe hari abaturage bishimira akazi ko gutunganya imihanda babona muri gahunda ya VUP, ku rundi ruhande hari abaturage banenga uburyo badahabwa indishyi ikwiye iyo hari imitungo yangijwe n’ikorwa ry’iyo mirimo.

Hari  abaturage bemeza ko bagezweho na gahunda za VUP ikabaha akazi mu mirimo y’amaboko cyangwa bakegerezwa ibikorwaremezo nk’imihanda n’’ibindi. Ariko na none hari n’abagaragaza ibibazo bitandukanye bishingiye kuri ibyob ikorwa

Mu bushakashatsi umuryango Trasparency International Rwanda wakoze mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ku mihanda icibwa muri gahunda ya VUP bugaragaza ko muri rusange abaturage 95% bayishimiye.

Ariko na none bwerekana ko 92.4% by’abaturage babajijwe bavuga ko batigeze bagira uruhare mu guhitamo uko icibwa ry’iyo mihanda ryakorwa, 95% ntibasobanurirwa ibijyanye n'ingurane z’ibyabo byangiritse baca iyo mihanda ndetse ntibagira icyo bahabwa.

Ntibabaza Eliazar utuye mu Karere ka Rubavu ati « Twabonye baza baca imihanda tubabajije batubwira ko bazaduha amafaranga, imyaka bararandura ariko twarategereje kugeza na núbu nta cyo turabona. »

Muri iryo korwa ry’imihanda kandi hari n’inzu zagiye zisenyuka burundu, ndetse n’ubutaka bukomeza gusorerwa uko bwakabaye kandi hari igice cyatwawe n’iyo mihanda.

Ngirabanzi Amon wo mu Karere ka Kicukiro ati « Baciye umuhanda umwaka ushize, inzu yanjye bayisiga mu manegeka, ku buryo nshobora no kuyimukamo kuko barayishegeshe. Ikibazo ni uko nta kintu na mba bampaye kandi hari n’izo basenye zari zintunze. »

Transparency international Rwanda yasabye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu kugira icyo ikora kuri ibi bibazo.

Ingabie Marie Immaculee uyiyobora ati « Turasaba Leta ko ifasha abaturage bakabona uburenganzira bwabo. Nibahabwe ingurane itegeko riyigena ribe clear, kandi bajye bagishwa inama mbere yo kugira icyo bakora ku butaka bwabo. Biragaragara ko nta ruhare babigiramo. »

Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko bagiye gukurikirana byimbitse ibi bibazo.

Ati « Turabikurikirana twitonze aho biri hirya no hino mu gihugu kandi abaturage bacu turabarenganura. Sinavuga ngo turi bubahe ingurane cyangwa iki, ahubwo turareba igikwiye dukora, ababikoze nabi tubasabe kubikosora. »

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene  binyuze mu nkingi zayo  4 zirimo imirimo rusange iha abantu akazi ko gukora ibikorwaremezo, inkunga y'ingoboka, kwigisha abaturage imyuga ndetse no gutanga inguzanyo zifasha abaturage kwiteza imbere no kuzigama.

Mu myaka ikabakaba 12 ishize, abagenerwabikorwa ba VUP bari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2 bamaze guhabwa miliyari zikabakaba 300 z’amafaranga y'u Rwanda. 

Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira