AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibibazo birimo za mubazi ku bamotari byahagurukije inzego zirebwa n’ibi bibazo

Yanditswe Jan, 14 2022 08:52 AM | 9,306 Views



Nyuma y’aho abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje bimwe mu bibazo bavuga ko bibabangamiye birimo n’amafaranga bacibwa kuri za mubazi, buri rwego rwa leta rufite aho ruhuriye n’abamotari rwasabye gukemura ibibazo bibangamiye biri mu nshingano zarwo.

Abaturage batega moto bagaragaza ko batitabira kwishyura urugendo hakoreshejwe mu bazi, bitewe n’uko zibahenda biturutse ku bamotari babanyuza mu nzira ndende bashaka ko amafaranga yiyongera ndetse hakabamo n’abatarazisobanukirwa.

Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko iki kibazo cy’abagenzi batitabira gukoresha mubazi, gituma bafata umwanzuro wo kuzireka ndetse barasaba ko n’amafaranga bacibwa yakurwaho.

Mu biganiro byahuje abahagarariye amakoperative y’abamotari, urwego ngenzuramikorere, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative ndetse na polisi y’u Rwanda hafashwe umwanzuro w’uko buri rwego rukwiye gukurikirana ibibazo birureba biri mu bamotari rukabishakira ibisubizo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, Jean Bosco Harerimana avuga ko bagiye kwegera buri koperative y’abamotari bayigaragarize ibirebana n’umutongo ndetse banabasobanurire ibijyanye n’iri koranabuhanga rya mubazi.

Urwego ngenzura mikorere, RURA rugaragaza ko mu batawara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali babarurwa mu bihumbi 26000.

Gusa abafite ibyangombwa bibemerera gukora uyu mwuga ni 19300, ibi bisobanuye ko abandi ibihumbi 7 bakora aka kazi nta byangombwa.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana avuga ko bagiye kureba uburyo iyi mikorere mibi yashakirwa igisubizo bagakora akazi bishimye.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto asaga 180 akaba agizwe n’abamotari bagera ku  bihumbi 47.


Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage