Yanditswe Jan, 14 2022 08:52 AM | 9,306 Views
Nyuma y’aho abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje bimwe mu bibazo bavuga ko bibabangamiye birimo
n’amafaranga bacibwa kuri za mubazi,
buri rwego rwa leta rufite aho ruhuriye n’abamotari rwasabye gukemura ibibazo bibangamiye biri mu
nshingano zarwo.
Abaturage batega moto bagaragaza ko batitabira
kwishyura urugendo hakoreshejwe mu bazi, bitewe n’uko zibahenda biturutse ku bamotari
babanyuza mu nzira ndende bashaka ko amafaranga yiyongera ndetse hakabamo
n’abatarazisobanukirwa.
Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko iki kibazo cy’abagenzi batitabira gukoresha mubazi, gituma bafata umwanzuro wo kuzireka ndetse barasaba ko n’amafaranga bacibwa yakurwaho.
Mu biganiro byahuje abahagarariye amakoperative y’abamotari, urwego ngenzuramikorere, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative ndetse na polisi y’u Rwanda hafashwe umwanzuro w’uko buri rwego rukwiye gukurikirana ibibazo birureba biri mu bamotari rukabishakira ibisubizo.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, Jean Bosco Harerimana avuga ko bagiye kwegera buri koperative y’abamotari bayigaragarize ibirebana n’umutongo ndetse banabasobanurire ibijyanye n’iri koranabuhanga rya mubazi.
Urwego ngenzura mikorere, RURA rugaragaza ko mu batawara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali babarurwa mu bihumbi 26000.
Gusa abafite ibyangombwa bibemerera gukora uyu mwuga ni 19300, ibi bisobanuye ko abandi ibihumbi 7 bakora aka kazi nta byangombwa.
Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana avuga ko bagiye kureba uburyo iyi mikorere mibi yashakirwa igisubizo bagakora akazi bishimye.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto asaga 180 akaba agizwe n’abamotari bagera ku bihumbi 47.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru