Yanditswe Jul, 28 2022 20:30 PM | 40,372 Views
Minisiteri y'Ibidukikije iravuga ko bitarenze amezi 2 ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe. Ibi byatangajwe ubwo Minisitiri w’ibidukikije yatangaga ibisubizo mu magambo ku ngamba minisiteri iteganya zo gukemura ibibazo bikigaragara mu micungire y’ubutaka mu nteko rusange y'Umutwe w'Abadepite.
Bimwe mu bibazo inteko ishinga amategeko yasabye ko Minisitiri w'Ibidukikije yatangaho ibisubizo mu magambo birimo kuba nta genamigambi ku mikoreshereze y'ubutaka, itangwa rya serivisi z'ubutaka ritanoze, ihuzwa ry'ubutaka ritazwi no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda.
Ku bibazo bijyanye n'uturere tw'ubuhumekero tudafashwe neza, abaturage bo mu murenge wa Rubona Akarere ka Rwamagana baherutse kuganira na RBA, bayigaragarije ko bafite ikibazo ku mikoreshereze ya metero 50 zasizwe mu rwego rwo kurengera ikiyaga cya Mugesera.
"Noneho haza itegeko ryo kurengera ibiyaga mu Rwanda, ubwo bakuraho metero 50 zo kurengera ikiyaga ubwo nyuma ntitwongera kuhahinga hararara, ubwo nyuma haza umuntu arahahinga, ahingamo inyanya, ibishyimbo, pavUro ndetse n'itabi tubona ko ikibazo dufite nuko babungabunga ikiyaga cya Mugesera cyangwa bakadusubiza ikiyaga cyacu."
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko hari ibibazo ku micungire y'ubutaka bikwiye gushakirwa ibisubizo.
Minisitiri w'ibidukikije Jeanne d'Arc Mujawamariya avuga ko ku bufatenye n'inzego zitandukanye ibi bibazo bigiye gukemuka.
Minisitiri w'ibidukikije kandi avuga ku ikibazo cy'amafaranga yakwa abashaka guhererekanya ubutaka abadepite bagaragaje ko ikiguzi kiri hejuru asobanura ko bitarenze amezi abiri iki kibazo kizaba cyahawe umurongo.
Inteko rusange rusange y'umutwe w'abadepite yanyuzwe n'ibisubizo Minisitiri w'Ibidukikije yatanze mu magambo ku bibazo by'imicungire y'ubutaka, no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru