AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bigiye gukemurwa mu mezi abiri - Minisiteri y'Ibidukikije

Yanditswe Jul, 28 2022 20:30 PM | 40,372 Views



Minisiteri y'Ibidukikije iravuga ko bitarenze amezi 2 ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe. Ibi byatangajwe ubwo Minisitiri w’ibidukikije yatangaga ibisubizo mu magambo ku ngamba minisiteri iteganya zo gukemura ibibazo bikigaragara mu micungire y’ubutaka mu nteko rusange y'Umutwe w'Abadepite.

Bimwe mu bibazo inteko ishinga amategeko yasabye ko Minisitiri w'Ibidukikije yatangaho ibisubizo mu magambo birimo kuba nta genamigambi ku mikoreshereze y'ubutaka, itangwa rya serivisi z'ubutaka ritanoze, ihuzwa ry'ubutaka ritazwi no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda. 

Ku bibazo bijyanye n'uturere tw'ubuhumekero tudafashwe neza, abaturage bo mu murenge wa Rubona Akarere ka Rwamagana baherutse kuganira na RBA, bayigaragarije ko bafite ikibazo ku mikoreshereze ya metero 50 zasizwe mu rwego rwo kurengera ikiyaga cya Mugesera.

"Noneho haza itegeko ryo kurengera ibiyaga mu Rwanda, ubwo bakuraho metero 50 zo kurengera ikiyaga ubwo nyuma ntitwongera kuhahinga hararara, ubwo nyuma haza umuntu arahahinga, ahingamo inyanya, ibishyimbo, pavUro ndetse n'itabi tubona ko ikibazo dufite nuko babungabunga ikiyaga cya Mugesera cyangwa bakadusubiza ikiyaga cyacu."

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko hari ibibazo ku micungire y'ubutaka bikwiye gushakirwa ibisubizo.

Minisitiri w'ibidukikije Jeanne d'Arc Mujawamariya avuga ko ku bufatenye n'inzego zitandukanye ibi bibazo bigiye gukemuka.

Minisitiri w'ibidukikije kandi avuga ku ikibazo cy'amafaranga yakwa abashaka guhererekanya ubutaka abadepite bagaragaje ko ikiguzi kiri hejuru asobanura ko bitarenze amezi abiri iki kibazo kizaba cyahawe umurongo.

Inteko rusange rusange y'umutwe w'abadepite yanyuzwe n'ibisubizo Minisitiri w'Ibidukikije yatanze mu magambo ku bibazo by'imicungire y'ubutaka, no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura