AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ibarura2022: NISR yasoje igikorwa cyo gushyira nimero ku nzu

Yanditswe Aug, 14 2022 18:31 PM | 73,218 Views



Mu gihe ijoro rya tariki 15 Kanama ari ryo fatizo mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaruririshamibare kirasaba abaturage kwitegura kubika amakuru bazaha abakarani b’ibarura rizaba ribaye ku nshuro ya 5.

Kuri iki Cyumweru abakarani b'ibarura ni bwo bazengurukaga mu midugudu bareba neza niba nta rugo rwasigaye rudashyizweho numero.

Abatuye mu bice bitandukanye bavuga ko biteguye ijoro fatizo ry'ibarura ku buryo amakuru y'abaharaye hari abazayandika ku gapapuro ngo batayibagirwa.

Abakarani b'ibarura na bo bamaze kumenyera ibikoresho by'ikoranabuhanga bifashisha muri iri barura rusange, aho bemeza ko mu gihe cy'ibarura nyirizina nta kibazo bazahura na cyo.

Kwandika nimero ku nzu byasojwe kuri iki Cyumweru.

Umuyobozi ushinzwe amabarura mu Kigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yavuze ko byakozwe neza uko byari biteganijwe.

Ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 rishyira tariki ya 16 Kanama 2022 ni ryo fatizo ry'ibarura rusange aho abaturage basabwa kumenya amakuru y'abazaba baraye mu rugo barimo abasanzwe barubamo,abashyitsi ndetse n'usanzwe ahaba ataharaye ku mpamvu zitandukanye.

Ibibazo byose bizabazwa abaturage bizashingira kuri iryo joro bakaba basabwa kumenya ayo makuru.

Ku rundi ruhande hari abasirikare basanzwe baba mu bigo,abapolisi,impunzi,abagororwa ndetse n’ababa mu bigo by’igororamuco aba bazabarurirwa aho baba keretse abakora bataha mu ngo zabo.

Mu Rwanda hakozwe uduce tw’ibarura 24339 tuzakorwamo n’abakarani b’ibarura rusange bagera ku bihumbi 27.Iri barura rizatwara ingengo y’imari ya miliyari 30 Frw.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize