Yanditswe Oct, 12 2020 22:32 PM | 73,182 Views
ITANGAZO RY'IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI YO KU WA
12/10/2020
Ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2020, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME.
1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 25/09/2020.
2. Inama y'Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba zahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.
a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).
b. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zizakomeza. Ku modoka zifite imyanya y'abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by'umubare w'abantu zemererwa gutwara. Ku modoka zifite imyanya y'abagenda bicaye n'abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by'umubare w'abantu bicaye, na 50% by'abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n'ikigo cya RURA.
c. Abitabira Inama (meetings and conferences) ntibasabwa icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19, ariko abategura Inama bagomba kubahiriza amabwiriza y'Inzego z'Ubuzima harimo kutarenza 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'Inzego z'Ubuzima.
Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.
3. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:
• Umushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda;
• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amategeko ashyiraho Komisiyo ya Afurika ishinzwe ibyerekeye indege za gisiviri, yakorewe i Dakari, muri Senegali, ku wa 16 Ukuboza 2009;
• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y'ubufatanye mu gihe cy'impanuka ya nikeleyeri cyangwa mu gihe cy'ibyago byakomotse ku mirasire yangiza, yemerejwe i Vienna, ku wa 26 Nzeri 1986;
• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ajyanye no gutwara abantu n'ibintu mu kirere, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'ibihugu 11 bikurikira: Repubulika ya Shill (Republic of Chile), Repubulika ya Dominikani (Dominican Republic), Repubulika ya Finilande (Republic of Finland), Guverinoma ya Jamayika (Jamaica), Ubwami bwa Yorodaniya (Hashemite Kingdom of Jordan), Leta ya Koweti (State of Kuwait), Maleziya (Malaysia), Repubulika ya Morise (Republic of Mauritius), Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (United Arab Emirates) na Repubulika ya Zimbabwe.
4. Inama y'Abaminisitiri yemeje politiki n'ingamba bikurikira:
• Raporo ya gatatu y'u Rwanda ku isuzuma ngarukagihe mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu;
• Kwemera itangwa ry'impushya zo gucukura amabuye y'agaciro na kariyeri ku bantu babisabye kandi bujuje ibisabwa;
• Politiki y'ishyirwaho ry'ibiciro ntarengwa by'imiti n'ibindi bicuruzwa muri za farumasi;
• Politiki yo gufasha abakozi bo mu rwego rw'ubuzima babyifuza kugirana amasezerano y'umurimo n'inzego ebyiri n'Amabwiriza yo kuyishyira mu bikorwa.
5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena urwego rubara kandi rwakira imisoro n'amahoro mu izina ry'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage.
6. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n'iyohereza mu mahanga ry'ibimera byifashishwa mu rwego rw'ubuvuzi.
7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Major General Md Jahangir Kabir Talukder, ahagararira Repubulika ya Rubanda ya Bangaladeshi mu Rwanda, ku rwego rwa Ambasaderi, afite ikicaro i Nayirobi muri Kenya.
8. Mu bindi:
• Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ibi bikurikira:
■ Kuri iyi tariki ya 12 Ukwakira 2020, u Rwanda rwijihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa no gutangiza ubukangurambaga ku rwego rw'Igihugu, buzamara umwaka bwo kwamagana ibyaha byo kwangiza abana.
■ Ku itariki ya 15 Ukwakira 2020, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro no gutangiza umushinga wo guhana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamiijwe guteza imbere umugore w'Umunyafurika (50 million African women speak networking platform project).
• Minisitiri w'Ibidukikije yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 23 Ukwakira 2020, u Rwanda ruzatangiza igihembwe cyo gutera amashyamba mu 2020/2021. Kuri iyo tariki kandi hazizihizwa, ku nshuro ya 45, Umunsi Mpuzamahanga wo gutera amashyamba. Ku rwego rw'Igihugu, iyi gahunda izabera mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza.
Bikorewe i Kigali, ku wa 12 Ukwakira 2020.
Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru