Yanditswe Mar, 27 2019 19:43 PM | 5,552 Views
Inteko rusange - Umutwe
w'Abadepite yanyuzwe n'ibisobanuro Minisitre yayigejejeho
ku bibazo yari yabajijwe mu nyandiko, byagaragajwe muri raporo ya komisiyo
y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije ubwo yasesenguraga ibibazo bibangamiye
ubucuruzi n'inganda hirya no hino mu gihugu.
Ministre w'Ubucuruzi n'Inganda Hakuziyaremye Soraya, yasobanuriye inteko rusange
umutwe w'abadepite ku bibazo 23 yagaragararijwe anerekana ingamba n'igihe cyo
kubikemura. Ibyinshi birarebana n'imikorere n'imikoranire y'inganda n'abahinzi
n'umusaruro wangirika.
Abadepite bagaragaje ko
hari ibindi bikwiye kugaragazwa cyane cyane birebana n'imikorere y'inganda.
Kuri iki cy'inganda, Ministiri Hakuziyaremye yagaragaje ko abafite inganda zitujuje ubuziranenge batangiye kwegerwa kugira ngo bahabwe ubumenyi naho ku kijyanye n'inganda zikora ibyo gupfunyikamo ngo haracyashakwa abashoramari
Minisitiri w'ubucuruzi n’inganda yari yatanze ibisobanuro mu magambo ku itariki ya 07 z'ukwezi gushize, ariko icyo gihe inteko rusange ntiyanyurwa, ifata umwanzuro wo kumusaba kuzatanga ibisobanuro mu nyandiko, byaje kunyura izi ntumwa za rubanda.
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru