Yanditswe May, 07 2019 14:25 PM | 8,304 Views
Inkongi y'umuriro
yibasiye inganda ntoya zitunganya amafu y'imyumbati n'ibinyampeke zo mu murenge
wa Masaka w'akarere ka Kicukiro, hangirika imashini zisya, imodoka ndetse
n'imyumbati yahacururizwaga. Abatuye hafi y'aho iyo mpanuka yabereye barakeka
ko yatewe n'insinga z'amashanyarazi.
Izi nganda nto zafashwe n'inkongi y'umuriro zisanzwe zisya ibinyampeke n'ibinyabijumba nk'imyumbati ku buryo hari ibirundo byayo, nayo imyinshi muri yo ikaba byahiye. Nzamukosha Hadidja, umwe mu babonye umuriro bwa mbere avuga ko yihutiye kubimenyesha abandi, akaba akeka ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n'amashanyarazi.
Ibyangiritse ni iby'uwitwa Habarugira Alexis, n'ikiniga cyinshi yirinze kugira byinshi avuga ku cyo akeka cyateye iyo mpanuka n'ubwo afite icyizere ku bwishingizi buzamugoboka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Masaka Nsengiyumva Vincent araburira abaturage kujya bita ku miterere y'insinga z'amashanyarazi kandi bagashaka ubwishingizi bw'ibyabo.
Imashini 12 zisya imyumbati n'ibinyampeke nizo zamenyekanye, hakabba hanabaruwe toni zigera kuri 50 z'imyumbati yumye n'imodoka yari hafi y'ahabereye impanuka yahiye igice cy'imbere cyayo.
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru