AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

RWANDA: INDWARA YA CANCER YO MU MUTWE IGENDA YIYONGERA

Yanditswe Mar, 28 2019 07:26 AM | 10,722 Views



Abaganga babaga indwara zifata imyakura no mu bwonko bagira inama abaturage ko kwivuza hakiri kare aribyo bifasha umuntu kuba yabagwa neza maze agakira. Kuri ubu mu bitaro bya Kaminuza  bya Kigali CHUK ku bufaranye n'umuryango Legacy of Hope w'abanyarwanda baba mu gihugu cy'ubwongereza, abafite bene ibi bibazo bari guhabwa ubuvuzi.

Umwe mu bahuye n'ubu burwayi ni umubyeyi witwa Mukamusoni Domitilla, wo mu kigero cy'imyaka 60 y'amavuko, wabazwe ikibyimba ku bwonko.

Uyu mubyeyi ni umwe mu bantu 6 bamaze kubagwa mu mutwe, ku bufatanye bw'umuryango Legacy of Hope n'ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Abarwayi 13 bagomba kubagwa muri iki cyumweru batoranijwe hagendewe ku rutonde rw'abari bategereje kubagwa muri ibi bitaro.

Docteur Muneza Sevelien umwe mu baganga babaga ubwonko ndetse n'imyakura avuga ko mu bo babaga, hari ababa barakoze impanuka abandi bigaterwa n'ibibyimba bafite cg cancer bafite mu gice cyo mu mutwe. Kubaga izi ndwara ngo biratinda ariko biba byiza kuzivuza hakiri kare.

Uyu muganga anavuga ko abagira ibibazo byo mu bwonko bagenda biyongera ku buryo butajyanye n'ubushobozi buhari kuri ubu, akaba ariyo mpamvu iyo habonetse abaganga baturutse ahandi bibunganira.

Pasteur Osee Ntavuka, uhagarariye umuryango Legacy of Hope asobanura ko uretse indwara zo mu bwonko n'imyakura, itsinda bazanye ry'abaganga bagera kuri 40 babaga ibndwara zifata mu mihogo ndetse na hernie hirya no hino mu bitaro byo mu gihugu.

Ntavuka avuga ko uyu muryango wazanye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 90 z'amafaranga y'u Rwanda kandi ko bateganya kongera umubare w'abaganga baza muri iyi gahunda yo kunganira abaganga bo mu Rwanda.

Abaganga ku bitaro bya CHUK bavuga ko ubuvuzi bujyanye n'indwara zo mu bwonko n'imyakura buhenze ariko ko mu Rwanda Leta ikora ku buryo ibiciro bijya hasi. Nk'umurwayi ufite mutuelle ngo yishyura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 100 n'ibihumbi 150 kugira ngo avurwe mu gihe mu bindi bihugu ho hari aho bisaba byibura ibihumbi 30 by'amadorari y'amerika. Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 mu mafaranga y'u Rwanda.

 

 Inkuru ya Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize