Yanditswe May, 12 2019 14:05 PM | 4,530 Views
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barakangurirwa guhitamo amashami
bagomba kwigamo hashingiye ku bushobozi bwabo. Ibi kandi bagomba no kubikora
bazirikana icyerekezo cy’igihugu.
Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Kagarama mu mujyi wa Kigali Nkurunziza Sam avuga ko kuganiriza abanyeshuri bakamenya amashami atandukanye n'icyo bisaba kugirango bazayige ari ingenzi mu burezi bw'abanyeshuri kuko hari igihe umunyeshuri asoza amashuri yisumbuye ataramenya icyo akwiye kuziga muri Kaminuza.
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi Dr. Irenee Ndayambaje avuga ko abanyeshuri bakwiye kujya bahitamo amasomo ajyanye n'icyererekezo cy'igihugu.
Gahunda yo gusobanurira abanyeshuri amashami atandukanye kugirango bajye bahitamo basobanukiwe bazajya bayifashwamo n'inyoborabiganiro zakwirakwijwe mu mashuri yose yo mu gihugu.
Aba bose bemeza ko ingaruka zo kutaganiriza abana ngo bamenye ubushobozi bwabo bishobora gutuma bahitamo amashami badafitiye ubushobozi ibintu bikunze kubagiraho ingaruka mu myigire yabo ya Kaminuza.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru