AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abasesenguzi bavuga ko guhemba abanyamakuru bituma abaturage babagirira icyizere

Yanditswe Nov, 07 2018 22:16 PM | 12,768 Views



Abakora umwuga w'itangazamakuru banahawe ibihembo mu bihe bitandukanye barishimira ko umwuga bakora uhabwa agaciro n'inzego zitandukanye. Ibi kandi birashimangirwa n’abasesenguzi mu itangazamakuru bavuga ko itangwa ry’ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru n’ibiganiro byiza buri mwaka bituma abanyamakuru bagirirwa icyizere n’abaturage.

Abanyamamakuru bagiye bahabwa ibihembo mu bihe no mu buryo butandukanye bavuga ko ibi byabateye akanyabugabo mu mwuga wabo ndetse bakarushaho kuwunoza.

Umwarimu w’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda Jean Pierre Uwimana asanga gutanga ibihembo ku banyamakuru bakoze neza bitanga icyezere ku bakora umwuga w’itangazamakuru ndetse abaturage nabo bakarushaho kubagirira icyizere.

Umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru PeaceMaker Mbungiramihigo nawe ashingira ko gutanga ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru n’ibiganiro byiza bigira uruhare mu kubaka abanyamakuru b’umwuga.

Muri 2012 ubwo hatangiraga igikorwa cyo guhemba abanyamakuru icyo gihe ibihangano by'abanyamakuru 35 nibyo byashyizwe mu irushanwa, umubare w'abatabira irushanwa wagiye wiyongera umwaka ku wundi ubu uyu mwaka  ibihangano by'abanyamakuru byabaye  846 byaturutse mu bitangazamakuru 43.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira