AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

IMITWE YA POLITIKI IRASABA ABANTU KWITWARARIKA MU KWIBUKA25

Yanditswe Mar, 29 2019 07:08 AM | 4,715 Views



Abagize ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda baganiriye no ku bikorwa byo kwibuka ku ncuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nama rusange yabahuje kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019.

Imitwe ya Politiki isaba Abanyarwanda kuzirinda icyabagusha mu cyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenocide. Frank Habineza, Umuvugizi w'iri huriro ucyuye igihe, akaba n'Umuyobozi w'Ishyaka Green Party,

''Turasaba Abanyarwanda bose kuzazirikana gahunda yo kwibuka, kandi bazitabire ibikorwa byo kwibuka bizabera ku rwego rw'Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere no ku rwego rw'igihugu, kandi birinde n'ikintu cyose cy'icyaha cyabatura mu kibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka kuko biba iyo icyo gihe kigeze basanzwe bagwa muri uwo mutego ugasanga abantu barafunzwe bitewe n'amagambo runaka bakoresheje atariyo, bazabyirinde.''

Mu zindi ngingo zaganiriweho muri iyi nama harimo gusuzuma no kwemeza umushinga w’indangamyitwarire y’imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo ivuguruye, kugezwaho raporo ya Komite yihariye ishinzwe kubonera ihuriro inyubako yo gukoreramo, ndetse no kungurana ibitekerezo ku miterere y’ikimenyetso cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi. 

Mu bindi byaganiriweho abagize iri huriro basobanuriwe ko imirire mibi n’igwingira ku bana bato ahanini biterwa n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi bakaba bitezweho kugira uruhare mu kuyizamura nk’uko bigarukwaho n’Umuhuzabikorwa wa Programu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato Dr. Anitha Asiimwe.

Ubushakashatsi bwo mu 2015 bwerekana ko abana bagera kuri 38% bari munsi y'imyaka 5 bagwingiye, uyu mwaka ariko hazakorwa ubundi buzasohoka mu mwaka utaha, bugaragaza imibare mishya.

Umuvugizi mushya w’iri huriro watowe, ari we Hon Mukabunani Christine w'ishyaka PS Imberakuri, arizeza uruhare rw’abanyapolitiki mu guhangana n’ iki kibazo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura