Yanditswe Oct, 30 2020 20:14 PM | 86,602 Views
Mu muhango wo gusinya imihigo y'umwaka wa 2020/2021 Perezida wa
Repubulika Paul KAGAME akaba yasabye abayobozi mu nzego zose kuvugurura
imikorere bakirinda imico imwe n'imwe ibabuza kwesa imihigo uko bikwiye kuko
nta rwitwazo na rumwe bafite mu gihe batageze ku ntego bihaye.
Akarere ka Nyaruguru niko kaje ku isonga mu kwesa imihigo ya 2019/2020 n'amanota 84%, Huye ku mwanya wa 2 n'amanota 82.8% yarushije 0.4% Rwamagana yaje ku mwanya wa 3.
Uturere 3 twa nyuma twose ni utwo mu ntara y'Iburengerazuba ari two Nyabihu ya 28, Karongi ya 29 na Rusizi ya 30 ifite amanota 50%.
Imihigo y'umwaka wa 2020/2021 isinywe nyuma y'uko Perezida Paul KAGAME asabye ko uburyo yakorwagamo buvugururwa hakibandwa ku mihigo isubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza n'umudendezo w'abaturage.
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard NGIRENTE akaba avuga ko ibyo bizakomeza kwitabwaho no mu gihe cyo gusuzuma uko imihigo yashyizwe mu bikorwa.
Umuhango wo gusinya imihigo y'uyu mwaka w'ingengo y'imari ubaye mu gihe u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya COVID19 n'ingaruka zacyo ku bukungu n'imibereho myiza y'abaturage, aho biteganyijwe ko muri uyu mwaka ubukungu bw'u Rwanda buzasubira inyuma ku gipimo cya 0.2% munsi ya zero. Ni nayo mpamvu imihigo yasinywe izibanda ku gusubiza ibintu mu buryo hibandwa ku nzego zahungabanye kurusha izindi.
Gusinya imihigo hagati y'umukuru w'igihugu n'abayobozi mu nzego zinyuranye byakozwe hifashijwe ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu ya mudasobwa yiswe E-Imihigo.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
35 minutes
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
2 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru