AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...

IMIHIGO: Perezida KAGAME yasabye abayobozi kuvugurura imikorere

Yanditswe Oct, 30 2020 20:14 PM | 86,602 Views



Mu muhango wo gusinya imihigo y'umwaka wa 2020/2021 Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba yasabye abayobozi mu nzego zose kuvugurura imikorere bakirinda imico imwe n'imwe ibabuza kwesa imihigo uko bikwiye kuko nta rwitwazo na rumwe bafite mu gihe batageze ku ntego bihaye.

Akarere ka Nyaruguru niko kaje ku isonga mu kwesa imihigo ya 2019/2020 n'amanota 84%, Huye ku mwanya wa 2 n'amanota 82.8% yarushije 0.4% Rwamagana yaje ku mwanya wa 3.

Uturere 3 twa nyuma twose ni utwo mu ntara y'Iburengerazuba ari two Nyabihu ya 28, Karongi ya 29 na Rusizi ya 30 ifite amanota 50%. 

Imihigo y'umwaka wa 2020/2021 isinywe nyuma y'uko Perezida Paul KAGAME asabye ko uburyo yakorwagamo buvugururwa hakibandwa ku mihigo isubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza n'umudendezo w'abaturage. 

Minisitiri w'intebe Dr. Edouard NGIRENTE akaba avuga ko ibyo bizakomeza kwitabwaho no mu gihe cyo gusuzuma uko imihigo yashyizwe mu bikorwa.

Umuhango wo gusinya imihigo y'uyu mwaka w'ingengo y'imari ubaye mu gihe u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya COVID19 n'ingaruka zacyo ku bukungu n'imibereho myiza y'abaturage, aho biteganyijwe ko muri uyu mwaka ubukungu bw'u Rwanda buzasubira inyuma ku gipimo cya 0.2% munsi ya zero. Ni nayo mpamvu imihigo yasinywe izibanda ku gusubiza ibintu mu buryo hibandwa ku nzego zahungabanye kurusha izindi. 

 

Gusinya imihigo hagati y'umukuru w'igihugu n'abayobozi mu nzego zinyuranye byakozwe hifashijwe ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu ya mudasobwa yiswe E-Imihigo. 






Amafoto/ Village Urugwiro 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’