Yanditswe Mar, 17 2019 12:01 PM | 5,361 Views
Abana b’abakobwa barakangurirwa kwitinyuka no kwigirira icyizere mu gihe bari ku masomo kuko ari cyo kizabafasha gutsinda neza amasomo yabo harimo n’ayo bafata nk’aho ari ay’abasaza babo. Ibi byagarutsweho mu Karere ka Gisagara mu gikorwa cy’umuryango Imbuto Foundation cyo guhemba abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza batsinze neza amasomo yabo mu mwaka ushize wa 2018 mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.
Umwe
mu bagize Nyobozi y’Umuryango Imbuto Foundation, Regine Iyamuremye, asaba ko
abakobwa baba aribo bafata iyambere mu kwimenya bakirinda ibishuko bibabuza
gukurikira amasomo yabo kuko ibibakorerwa byose bizaza bishingiye ku bupfura
n’ubwitonzi byabo.
Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean De Dieu yemeza ko
guhemba abakobwa batsinze ku rusha abandi bigira uruhare mu gutinyura n’abandi
, bityo bakumva ko bagomba guhangana na basaza babo no kuri ya masomo ya sciences yajyaga afatwa nk’ayabahungu.
Dushimiyimana Dorothee na Kwihangana Akisa, bamwe mu bakobwa bahembwe n’Umuryango Imbuto Foundation kuko batsinze neza amasomo mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2018, bavuga ko kuba bahawe ibihembo bibahaye imbaraga zo gukora cyane mu myigire yabo kuburyo ubutaha bazatsinda kurusha uko bari batsinze mbere.
Abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza amasomo y’umwaka wa 2018 bahembewe mu karere ka Gisagara ni 70. Bakaba ari abatsinze mu mashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye. Bakaba bahembwe ibikoresho bitandukanye bizajya bibafasha mu myigire birimo za Mudasobwa, impamyabumenyi, ibitabo ndetse n’amafaranga ibihumbi 20000 kuri buri umwe azabafasha gufunguza Konti.
Inkuru ya Jean Pierre Ndagijimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru