Yanditswe Apr, 28 2021 16:07 PM | 25,975 Views
Ishuri Rikuru ryo kwigisha no Guteza Imbere
Amategeko ILPD ririmo gutegura integanyanyigisho nshya
8 zigamije gutyaza abanyamwuga mu butabera ku byaha bikorwa hifashishijwe
ikoranabuhanga n'ibyambukira imbibi.
Iterambere ry'ikoranabuhanga muri rusange ndetse no kuba ubu ari igikoresho cy'abashaka gukora ibyaha, ni bimwe mu byashingiweho muri izi nteganyanyigisho nshya hibandwa ku kuzatanga ubumenyi bwo gukurikirana ibyaha byakozwe muri ubwo buryo nkuko bisobanurwa na Dr Kayihura Muganga Didace umuyobozi mukuru w' iri shuri.
Ati “Impamvu twabyongeyemo ni uko dushaka gutyaza wa mushinjacyaha, wa mugenzacyaha wa mwavoka n’abandi kugira ngo adasigara kandi isi yihuse iterambere ryihuse turashaka ko bamenya bati ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu babigenza bate, ubishinja abishinja ate ? umucamanza abigenza ate azumva ababuranyi ate ngo abone uko afata umwanzuro? Ikindi nakubwira ubu gukora ibyaha byambukiranya umupaka ntibisaba ko ndenga uwo mupaka nshobora kuba ndi hano nkakorera ibyaha muri Singapore rero n’abanyamategeko bakeneye kumenya ko ibyo bihari bakabikurikirana aho ari kandi aba abyumva neza akabimenya.”
Izi nteganyanyigisho zirimo amasomo azahabwa abanyamwuga barimo abacamanza, abashinjacyaha, n’abunganizi mu by’amategeko, byitezwe ko igihe azaba yatangiye, bizatanga umusaruro mu gukurikirana abakoze ibyaha bijyanye no kumunga ubukungu bw'igihugu ndetse n’ibindi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo asanga aya masomo azatanga umusaruro mu butabera bw’u Rwanda.
Yagize ati “Isi turimo irihuta cyane, n'imanza zigenda ziregerwa inkiko zijyana nimpinduka n'iterambere ry'isi muri rusange ibi rero bisaba ko abantu bagira ubumenyi bwihariye bizafasha rero cyane kuko nibamara guhabwa ayo masomo twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza mu nzego zose haba mu bugenzacyaha, aho umugenzacyaha ufite ubwo bumenyi bwihariye azagenza ibyo icyo cyaha wenda tuvuge cya Cyber Crime noneho n’umushinjacyaha akaba afite ubwo bumenyi n’umucamanza bikaba uko urumva ko nta kabuza bizatanga umusaruro ukenewe.”
Izi nteganyanyigisho zatanzweho inama n’inzego zitandukanye ziri mu butabera harimo ubugenzacyaha na polisi, nizimara kugenzurwa neza no kunonosorwa zikazashyikirizwa inama nkuru y'amashuri makuru na za kaminuza zikabona kwigishwa.
Ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko ibi bishobora gufata umwaka kugira ngo ibisabwa byose biboneke.
Fiston Felix HABINEZA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru