Yanditswe Apr, 15 2019 06:39 AM | 3,785 Views
Ikuzwe Aline yagizwe imfubyi na jenoside akiri uruhinja, ariko ubu yaje gukura ariga ndetse ubu ari mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza/Masters.
Ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga, Ikuzwe Aline yari afite hafi umwaka 1 w’amavuko, ari na bwo ababyeyi be RWIKANGURA Jean Marie Vianney na Margarita Mukandaraga bombi bishwe.
Yabanje kurerwa na nyirakuru ubyara nyina, aza kwitaba Imana akomeza kurerwa na nyirasenge.
Agira ati ''Iyo ukiri umwana ntabwo ubitindaho cyane, biraza nyine bikabubabaza gatoye. Njyewe simfite umuntu nita mama nita papa, ariko wareba ubundi buzima ubayeho ukomeza imbere ntubitindaho cyane.''
Ku Kimironko, mu nzu arimo magingo aya abanamo na mubyara we Jannethe Mukeshimana. Ni inzu bubakiwe na Leta y’u Rwanda.
Ikuzwe Aline Yemeza ko yatojwe ubupfura no kwanga umugayo abikesha abandi barokotse jenoside, bamusabaga iteka guharanira kuba intwari.
Agira ati ''Mu rugo bakomeje batubwira ko icy'ingenzi ari ukwiga kugira ngo tuzatere imbere, tuzaheshe ishema ababyeyi bacu. Nabo icyo bashyiraga imbere yari isomo. Ni ukwiga ibindi byose bikaza inyuma ariko ibindi byose bagiye babiduha nanjye ni byo bampaye. Ndiga ndangiza segonderi, nkomeza no muri kaminuza, nayirangije umwaka ushize, ubu ngubu nkaba narakomeje muri Masters uyu mwaka.''
Mu nzozi ze Ikuzwe Aline yifuza kuzahora ari urugero rwiza mu bazamukomokaho no mu muryango nyarwanda muri rusange.
Ati ''Mu gihe mbashije kubona akazi, nkifasha mu buryo bwo kubaho, bikazaha n’umurage mwiza abazankomokaho, bakamenya amateka yaranze u Rwanda, bakandeberaho bakabona yuko nubwo habayeho ayo mateka nta mpamvu yo gucika intege mu kugira ngo ugere ku ntego yawe.''
Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ababyeyi ba Aline Ikuzwe bari batuye mu Gatenga i Kigali, ari we mwana w’imfura mu muryango wabo.
Ni inkuru ya John Gakuba
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru