Yanditswe Mar, 27 2019 11:12 AM | 5,666 Views
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; yagiranye Ikiganiro cyihariye na Televiziyo y'u Rwanda (RTV); ubwo hasozwaga Inama y'Abayobozi b'Ibigo by'Ubucuruzi muri Africa (Africa CEO Forum) yaberaga i Kigali mu Rwanda #ACF2019.
Muri iki kiganiro yagize ati "Mfite ishusho nziza y' u Rwanda, iki gihugu cyarahindutse ku buryo bugaragarira buri wese. Hashize imyaka 16 ubwo mperuka mu Rwanda muri 2003, mu by'ukuri hari ibintu byinshi byahindutse ntabwo hari hari imihanda nk' iyi mubona hano, mu by'ukuri ni iterambere ritangaje, mbonereho n'akanya ko gushimira abayobozi b' iki gihugu bayobowe na Perezida Kagame kubera ibikorwa nk' ibi".
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yari ari mu Rwanda mu rwego rw'Inama y'Ihuriro ry'Abayobozi bakuru b'Ibigo, aho muri iyi nama intego yari ugukomeza imikoranire y'urwego rw'abikorera na za Leta.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru