AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

ICYO IMPUGUKE ZIVUGA KU NGENGO Y'IMARI 2019/2020

Yanditswe Apr, 29 2019 07:29 AM | 5,251 Views



Impuguke mu by'ubukungu zisanga kwiyongera ku ingengo y'imari y'igihugu muri iyi myaka ya vuba bijyana igihugu mu iterambere ry'imibereho y'abaturage. 

Izi mpuguke ziravuga ibi mu gihe mu myaka 8 yonyine ingengo y'imari y'u Rwanda utaha wa 2019/2020 iziyongeraho hafi miliyari 300 ugereranyije n'iy'uyu mwaka turimo wa 2018/2019.

Muri rusange, hagati ya 2010 na 2017, ingengo y’imari ya leta y'u Rwanda yiyongereyeho miliyari 1,110.9 Frw, kuko nko muri 2017/2018 yageze kuri miliyari 2 094.9 Frw ivuye kuri miliyari 1954.2 Frws muri 2016/2017, bisobanuye ko muri uwo mwaka umwe yari yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw. 

Ni mu gihe kandi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta mu gihe giciriritse cy'imyaka 3 iri imbere yemejwe n'inama y'abaminisitiri, iteganya ko muri 2020/2021 ingengo y'imari y'u Rwanda iziyongeraho miliyari zisaga 350, ndetse muri 2021/2022 yiyongereho miliyari zisaga 330, ibintu bishimangira ko muri iyi myaka isaga 10 ishize, ingengo y'imari y'igihugu imaze kwikuba inshuro hafi 5.

Impuguke mu bukungu Teddy KABERUKA, agaragaza ko kwiyongera ku ingengo y'imari y'igihugu bijyana no kwaguka k'ubukungu bwacyo, ibintu asanga bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku bukungu buciriritse, middle income country muri 2035 ndetse no kwinjira mu ruhando rw'ibihugu bikize muri 2050.Yasobanuye bimwe mu bituma ingengo y’imari yiyongera.


Banki y'Isi ivuga ko mu myaka hafi 10 ishize, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7.5%, ibintu byanazamuye kurushaho amikoro ya buri munyarwanda buzamuka, umusaruro mbumbe we ukaba wiyongera ku muvuduko wa 4.7% buri mwaka. 

Kugeza ubu kandi amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo afite uruhare rusaga 85% by'ingengo y'imari y'igihugu, mu gihe inkunga z’amahanga zingana na 17% gusa.

Inkuru ya Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura