AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

IBITARO BYA FAISAL BIRAHUMURIZA ABARWAYI NYUMA Y'INKONGI YAHAGARAGAYE

Yanditswe Apr, 29 2019 07:11 AM | 5,312 Views



Ubuyobozi bw'ibitaro byitiriwe umwami Faisal burahumuriza abanyarwanda ko ikibatsi cy'inkongi y'umuriro w'amashanyarazi cyibasiye cyimwe mu byumba by' ibi bitaro nta murwayi byagizeho ingaruka ndetse serivise zikaba zikomeje gutangwa nk'ibisanzwe.

Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa kumi nimwe na saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa gatandatu nibwo ikibatsi cy'inkongi y'umuriro w'amashanyarazi cyibasiye imwe kimwe mu byumba  by'ibitaro byitiriwe umwami Faisal, igice kirimo insinga z'amashanyarazi cyohereza umuriro mu maservisi yose y'ibi bitaro bituma habaho impinduka ku mitangire ya serivisi.

Ubwo Iki kibatsi cy'inkongi cy'umuriro w'amashanyarazi cyagaragazaga umwotsi hejuru muri ibi bitaro  harimo abarwayi 113, barimo 22 b'indembe n'abana baba bavutse badashyitse. 

Bikiba abarwayi bari bakenewe ubuvuzi bwihuse bari 8 bahise boherezwa kuvurirwa ku bitaro bikuru bya KAMINUZA bya Kigali, ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ibitaro bya KACYIRU.

Gusa nyuma y'amasaha 3 iki kibazo cyibaye, hakorwa ibishoboka byose ngo gikemuke, hakorwa n'ubutabazi bw'abaganga bita ku barwayi kugira ngo hatagira uwabura ubuzima kubera iki kibazo, serivisi zongeye gutangwa uko bisanzwe.

Kuri ubu imitangire ya serivise z'ubuvuzi muri ibi bitaro bya FAISAL irakomeje.

Bamwe mu barwaza barimo iki kibazo cyivuka ntibashatse kugira icyo bavuga. Gusa  abaturiye ibi bitaro bavuga ko n'ubwo serivise zongeye gutangwa  hakwiye ubushishozi ku bikorwa remezo by'ibi bitaro bimaze igihe kinini.


Kugeza ubu icyateye iki kibatsi cy'inkongi y'umuriro w'amashanyarazi ntikiramenyakana haracyakorwa iperereza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu