AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

I Rutsiro hari kubakwa uruganda rwitezweho gutunganya toni 20 z’amabuye y’agaciro mu isaha

Yanditswe Jul, 23 2020 10:41 AM | 75,557 Views



Mu Karere ka Rutsiro hari kubakwa iuruganda ruzajya rwifashisha ikoranabuhanga mu gutunganya no kongerera agaciro umusaruro w’amabuye y’agaciro aboneka muri ako gace.

Ni uruganda ruteganya gutangira imirimo mu mezi abiri, aho ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 20 mu isaha imwe.

Mu misozi mirimire isanzwe icukurwaho amabuye y’agaciro mu buryo bwa gakondo, mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, ni ho urwo ruganda ruzajya rutunganya amabuye y’agaciro, ruri kubakwa.

Ni uruganda ruri kubakwa na Kompanyi yitwa Eastinco Mining & Exploration, aho ibikorwa byo kurwubaka  bigeze  ku gipimo cya 90% nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’uruganda ko mu gihe cya vuba ruzaba rwatangiye imirimo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri urwo ruganda Umurungi Ruth avuga ko bazifashisha ikoranabuhanga mu gutunganya umusaruro uturuka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka muri ako gace, kandi kdi bigakorwa mu buryo butabangamira ibidukikije.

Yagize ati “Iri koranabuhanga icyo rizafasha, icya mbere rigomba kuzamura umusaruro watunganywaga, wabonekaga, bikazamura cyane ingano y’umusaruro ndetse na gaciro kawo. Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, na byo ni bimwe mu ngamba twabanje kwigaho mbere ya byose kuko nk’ikijyanye n’amazi azajya akoreshwa, hazajya hakoreshwa uburyo aho azajya akoreshwa ariyo azajya yongera gukoreshwa ndetse no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere nabyo byarateganyijwe.”

Mu murenge wa Musasa aho uru ruganda rwubatse, ni agace kabonekamo ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, coltan ndetse n’andi.

Nzakizwanimana Antoine, umwe mu banyamuryango ba koperative Kowaka icukura mu buryo bwa gakondo amabuye y’agaciro, asobanura ko ubu buryo bugira ingaruka ku musaruro uba witezwe hakiyongeraho n’impanuka za hato na hato zishobora kubaviramo n’urupfu.

Ati “Twakoraga ubucukuzi gakondo, tugashyira abantu mu myobo, rimwe na rimwe bajyamo hatizew e ari naho izo mpanuka zigenda zituruka noneho ubucukuzi bugezweho bwo kubera ko buzakoresha amamashini, icyo kibazo cy’impanuka ntekerezo ko nacyo kizaba gikemutse.”

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baturiye uru ruganda ruzatunganya amabuye y’agaciro, na nbo basanga ruzabafasha kuzamura imibereho yabo aho bamwe muri bo babonye akazi mu mirimo yo kurwubaka, basobanura ko batangiye gukirigita ifaranga riri kubafasha guteza imbere imiryango yabo.

Sibomana Steven ati “Aha mparangije umwaka n’amezi abiri ariko nkimara kugatangira, nari mfite credit ya banki narayishyuye, maze kuyishyura ngura amasambu,ngerageza no gukora inzu yanjye neza.”

Ntamwemezi Ladislas we ati “Akazi katangira mutuelle ku gihe, kagafasha n’umuryango wanjye ukabaho neza, nta kibazo, nkagurira umugore igitenge, nanjye nkagura impatalo nzima.”

Ubuyobozi bw’uru ruganda rwa Eastinco Mining & Exploration bushimangira ko ikoranabuhanga rizifashishwa mu gutunganya amabuye y’agaciro, ryitezweho kongera umusaruro no kuwutunganya ku gipimo cya 100% mu gihe uburyo wa gakondo bwatakazaga umusaruro ugera hafi kuri 70%.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7, hagendewe ku bikenewe ku isoko ryo mu gihugu n’iryo hanze, abikorera barashishikarizwa gushora imari yabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bateza imbere urwego rwa mine na kariyeri, aho intego ari uko kugera muri 2024 Igihugu kizaba gifite ubushobozi bwo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho bifite agaciro ka miliyari 1,5 USD.

 

SABUNE Olivier



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura