AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

I Rusizi hadutse abatekamutwe bashuka abaturage bagashora amafaranga mu byo bita ibimina

Yanditswe May, 07 2021 12:18 PM | 18,081 Views



Abatuye akarere ka Rusizi basabwe guhagarika kwitiranya ibimina bisanzwe bizwi n’ibindi bintu byadutse bisa na byo, nyamara ari ubwambuzi bushukana bwitwikiriwe izina ry’ibimina.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Rusizi hari abantu bari gushuka abandi ngo bashore amafaranga bazakubirwe inshuro runaka z'ayo batanze kandi mu gihe gito.

Abashukwa ngo babwirwa ko ari ikimina cyo gufashanya muri ibi bihe bya Covid-19.

Umwe mu baturage yavuze ko babwiwe ko umuntu atanga ibihumbi 100, agahabwa ibihumbi 800 mu gihe gito cyane.

Uretse aba bizezwa gutanga ibihumbi 100 bakazahabwa 800, hari n'abandi batangaga ibihumbi 500 bakakwizeza guhabwa miliyoni 4, ndetse n'abatanga miliyoni imwe n'ibihumbi 350 ukizezwa guhabwa miliyoni 10 ariko ukazana abandi bantu byibuze babiri.

Ibi ngo byatumye abantu benshi bitabira gutanga ayo mafaranga.

Yagize ati “Abantu bahise bitabira iki gikorwa, ku buryo n’uwabaga atayafite yayaguzaga, uwabaga yamaze kuyatanga yashishikarizaga na mugenzi we na we akayatanga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamaganye ubu bujura, busaba abaturage kwitonda.

Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem avuga ko bamwe mu bakusanyaga aya mafaranga ari abacuruzi, n'abandi bantu bazwi muri uyu Mujyi aribyo byatumye benshi babyizera,

Ibi byatumye kuri uyu wa Gatanu Polisi muri aka karere ita muri yombi umugore n'umugabo bacuruza muri uyu Mujyi na bo babyijanditsemo.

Umuvugizi w’Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB,  Dr Murangira Thierry yavuze ko iki ari icyaha gihanwa n'amategeko.

RIB ivuga ko uwo bizahama azahanirwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y'amafaranga yari amaze gukusanywa muri ubu buryo, ariko ababigiyemo baravuga ko ari menshi kandi abantu bamaze kubyijandikamo nabo ari benshi, bakaba basaba ko leta yabafasha kubishyuriza ayo batanze.


Theogene Twibanire




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura