AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I Paris hatashywe ahantu hitiriwe Birara Aminadabu wo mu Bisesero

Yanditswe May, 14 2022 20:01 PM | 73,070 Views



I Paris mu Bufaransa hamaze gutahwa umuhanda witiriwe Birara Aminadabu wafashije cyane abanyabisesero kwirwanaho bahangana n’abicanyi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umuryango Ibuka mu Bufaransa ukavuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu dukomeza kwigisha amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Rwagati mu Mujyi wa Paris ahazwi nka 18 eme arrondissement ni ho hashyizwe umwanya witiriwe Aminadabu Birara, ikimenyetso gikomeye cy’ubutwari abanya Bisesero bagaragaje mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Kaze Ornella umujyanama muri Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa avuga ko kugira umwanya nk’uyu mu gihugu cy’amahanga bifite akamaro kanini.

Nsanzimana Etienne, Umuyobozi wa Ibuka mu Bufaransa we asanga ubu ari ubundi buryo buzafasha kurushaho kurwanya abahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umuhungu wa Birara Aminadabu yari ifite imyaka 15 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. Kuba ubutwari bw’abanyabisesero bwaramenyekanye no mu mahanga ngo bikwiye gutuma Abanyarwanda bakomeza guharanira ubutwari mu gihugu cyabo.

Uyu mwanya witiriwe Birara  mu Mujyi wa Paris ni urwibutso rwa gatatu mu Mujyi wa Paris rugaragaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rukaba urwa 11 mu Bufaransa bwose.


Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama