Yanditswe Jul, 19 2022 10:59 AM | 40,521 Views
U Rwanda na
Bank ya UNICREDIT Bank yo muri Austria basinyanye amasezerano y’inguzanyo afite
agaciro ka miliyoni 7, 5 z’amayero azifashishwa mu kubaka ikigo cy'icyitegererezo
kigisha ubumenyingiro.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana n’ uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cya Austria Alfred Gusebauer uri mu Rwanda.
Aya masezerano akaba yitezweho gufasha muri gahunda ya Leta y’imyaka 7, aho bitaganyijwe ko azongera umubare wabana biga ubumenyingiro.
Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kuba iyi nguzanyo izafasha kuzamura ireme ritangirwa mu burezi bwacu.
Ati”Ndashaka kubashimira cyane ku miterere myiza y’iyi nguzanyo kuko idafite inyungu, kandi 15% byayo ari impano ndetse mu kubaka iki kigo bikazakorwa n'ikigo cy'abanyamwuga bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kazi kabo, ibitwizeza ko hazabaho kuzamura ireme ritangirwa mu mashuri yacu, iri ni itangiriro ariko twiteze gukomeza gukorana kandi neza no mu yindi mishinga nkiyi.”
Uwahoze ari Umuyobozi w’iki gihugu Alfred Gusenbauer avuga ko gukorana n' u Rwanda muri uyu mushinga ari intangiriro y'imikoranire y'ibihugu byombi mu mishinga iri imbere igamije iterambere.
Ati ”Turabizi ko iri ari intangiriro ry'ugukorana gushoboka binarenze ibi ngibi dutangiriyeho nimubyishimira birumvikana... Ndabyizeye ko muzabyishimira nako... rero nkeka ko tuzakomeza gukorana ndetse cyane ku yindi mishinga yo muri uru rwego.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Irere Claudette avuga iki kigo cy’ikitegererezo kigisha iby’ubumenyingiro kizubakwa mu gace kahariwe inganda n’ubucuruzi i Masoro, aho kitezweho kongera ubumenyi bw’abiga ubumenyingiro hagamijwe kubona abakozi benshi kandi bashoboye bakora mu nganda n'abiga amasomo yo muri uru rwego muri rusange.
Ati” Mu bindi bihugu usanga ahantu hari ibyanya by'ubucuruzi n'inganda nka hariya haba hari amashuri, ariko twebwe ntayo dufite, kuko abakoramo baba bakeneye abakozi batandukanye kenshi usanga rero abakorera hariya iyo bakeneye abakozi bafite ubumenyi bwihariye bajya kubashaka hanze, ubu ni uburyo bwo kudufasha twubake ishuri rikomeye ryujuje ibisabwa byose bishoboka, ku buryo abakenewe ngo bakore muri izo nganda bazajya bahita bahugurirwa ahongaho cyangwa byaba ngombwa tukazana n’abaturutse hirya no hino bakahigira.”
15% by'iyi nguzanyo ni impano, asigaye akazishyurwa mu gihe cy'imyaka 18 nta nyungu yiyongereyeho, uhereye mu mwaka wa 2030.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 itaganya ko bitarenze umwaka wa 2024, umubare w’abiga mu mashuri y’ubumenyingiro uzagera kuri 60% by’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4% bariho mu mwaka wa 2017.
Fiston Félix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru