Yanditswe May, 29 2019 11:52 AM | 14,329 Views
Nubwo Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abanyarwanda gutaha
bava mu mashyamba ya Congo kuko mu Rwanda hari mahoro hari ababyumva vuba
bagataha kuko kugeza ubu hari hamaze gusezererwa ibyiciro 64 bitorezwa I Mutobo
mu gihe abahaciye bose bahamara amezi atatu, kuri ubu iki cyiciro cya 65 kikaba
kidasanzwe kuko aribwo batashye.
aba batashye bava muri Leta ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo bavuga ko ku bw’amakuru mabi abageraho ngo bumvaga ko bagiye kwicwa bitewe nuko bagiye bavanwa mu bice bari batuyemo. Aba ni Sergent major Mukamusoni Daphrosa na Major Kabarindwi Joseph
Bakomeza bavuga ko icyizere cy’uko bagiye gufatanya n’abandi
banyarwanda bakibona kuko nyuma yo kwiga amasomo mu gihe cy’amezi atanu bongerewe
igihe kuko bo nta makuru mazima bari bafite ku gihugu ngo bagiye kwita ku
bigomba kubateza imbere bityo n’igihugu bacyubake.
Madam Seraphine Mukantabana Perezida wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yavuze ko ingabo zirangwa n’ikinyabupfura; avuga ko nabo basabwa kurushaho kucyerekana iwabo. Ibyo byanashimangiwe na Dr Mukabaramba Alvera umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aho yabasabye kuzabana neza na banyarwanda baharanira kwiteza imbere.
Abenshi muri aba 569 batashye birukanywe mu nkambi za Equateur, Kanyabayonga , Warungu na Kisangani basabye bagenzi babo bakizirimo guhitamo icyiza bagataha kuko mu Rwanda ari amahoro kandi abatuma badataha ari ababafashe bugwate ku nyungu zabo bwite.
Inkuru ya Solange Manzi
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru