AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

I Kigali hakozwe umuganda wo gutoragura imyanda

Yanditswe Nov, 13 2021 19:41 PM | 74,403 Views



Kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi n'abaturage mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bazindukiye mu bikorwa byo kunoza isuku, byibanze ku gutoragura imyanda ibangamiye abantu n'ibidukikije muri uyu mujyi.

Ni ibikorwa byitabiriwe kandi na bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA  na Minisiteri y'Ibidukikije. Bamwe mu bitabiriye ibi bikorwa by’umwihariko urubyiruko,bavuga ko kubyitabira ari ishema kuri bo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko n’ubwo ibikorwa by’umuganda bitarakomorerwa, bashyizeho uburyo bwihariye  bwo gukora isuku bakoresheje abantu bake, kugira ngo umujyi ukomeze gusa neza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ibidukikije Patrick Karera avuga ko bigaragara ko umuganda uhuza abaturage ukenewe, ariko kuwusubukura bizaturuka ku cyemezo kizashingira ku isesengura rya Minisiteri y’Ubuzima.



 Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura