Yanditswe Dec, 04 2022 18:34 PM | 204,297 Views
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwateguye imurikagurisha ridasanzwe rigiye kuba ku nshuro ya mbere rigenewe iminsi mikuru. Intego yaryo ngo ni ugufasha abaturarwanda kubona aho bahahira bidasabye ko bakora ingendo.
Ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga I Gikondo ni ho harimo kubera imyiteguro yo kubaka ahagiye kubera iri murikagurisha ridasanzwe rigenewe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Bamwe mu bacuruzi ngo baryitezemo inyungu no kwegereza abaturage ibicuruzwa badakoze ingendo kandi hakazabaho no kugabanya ibiciro kubera iyi minsi mikuru. Bishimira ko iri murikagurisha ridasanzwe rije kuziba icyuho batewe n’icyorezo cya COVID19 mu minsi mikuru nk’iyi.
Iri murikagurisha rizatangira taliki ya 8 Ukuboza 2022 rikazamara iminsi 18.
Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Walter Hunde, avuga ko bariteguye bagamije gufasha abaturage kwegerezwa ibicuruzwa no gufasha abacuruzi kumenyekanisha ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda.
Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizitabirwa n'abamurika ibicuruzwa byabo bagera kuri 400.
Kuri Iki Cyumweru hari hamaze kwiyandikisha abagera kuri 300 bose bazaturuka mu bihugu 11.
Muri iri murikagurisha kandi hazajya hatangirwamo na serivisi z’Umujyi wa Kigali zigendanye n’ubutaka harimo gukora ihererekanya hagati y’abaguze, ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka.
Jean Paul Turatsinze
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru