AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

I Burasirazuba: Imishinga 26 igiye gushorwamo amafaranga avuye mu bukerarugendo

Yanditswe Nov, 16 2023 17:43 PM | 43,455 Views



Miliyari zisaga icumi z'amafaranga y'u Rwanda ni zo zimaze gushorwa mu mishinga n'ibikorwa remezo bibyara inyungu z'abaturage baturiye pariki z'igihugu.

Ni muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka mu bukerarugendo.

Ibi binashimangirwa n'abatuye mu mirenge ihana imbibi na Pariki y’Akagera, bashima ibikorwaremezo hamwe n’imishinga ibabyarira inyungu bagejejweho binyuze muri iyi gahunda yiswe Tourism Revenue Sharing mu Cyongereza.

Akarere ka Kayonza, Nyagatare na Gatsibo dukora kuri Pariki y'Igihugu y'Akagera, abadutuye ni bamwe mu bagezweho n'iyi gahunda. Imwe mu mishinga yubatswe biturutse mu mafaranga yavuye mu bukerarugendo irimo nk’ibagiro rya Kijyambere rya Rwinkwavu n' Agakiriro ka Ndego mu karere ka Kayonza. Abaturage bavuga ko bishimira ibi bikorwa.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere RDB, rumaze gushora asaga miliyari 3.4Frw mu mishinga 207 yo mu mirenge icyenda ihana imbibi pariki y'akagera kuva 2005.

Kurwego rw'igihugu kuva 2005 ,RDB imaze gutera inkunga imishinga y'abaturage baturiye za pariki ziri hirya no hino mu gihugu miliyari 10Frw mu mishinga 1003. Mbabazi Marie Louise ushinzwe guhuza abaturage na pariki z'igihugu muri RDB avuga ko gusaranganya abaturage baturiye pariki ibikomoka ku bukerarugendo bituma barushaho kumenya akamaro ka pariki.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2023, imishinga 26 yo mu turere dukora kuri Pariki y'Akagera izaterwa inkunga ya muliyoni zisaga 800Frw.


Munyaneza Geoffrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF