Yanditswe Nov, 14 2023 18:40 PM | 118,847 Views
Abatuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye ahari hatuye Dr Munyemana Sosthene watangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris mu Bufaransa, baravuga ko byari bikwiye ko uyu mugabo akurikiranwa n'ubutabera nubwo hashize imyaka hafi 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Dr Munyemana Sosthene yari atuye mu yari Selire Gitwa, Segiteri ya Tumba mu yari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Abari baturanye na we cyangwa abatuye muri aka gace yari atuyemo, bavuga ko bikwiye kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera.
Pereda wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate avuga ko nubwo imyaka ishize ari 29 ariko kuburanishwa kwa kwa Dr Munyemana bitanga icyizere ku barokotse Jenoside bakeneye guhabwa ubutabera kuko ari kimwe mu bibafasha gukira ibikomere.
Umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango iharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa imbere y'ubutabera, Alain Gauthier avuga ko kuba Munyemana agiye kuburanishwa bishimishije cyane nubwo hashize imyaka hafi 30 atarashyikirizwa ubutabera.
Dr Munyemana Sosthene afatwa nk’uwari ku isonga ry’ubwicanyi mu yari Segiteri Tumba, akaba yavutse mu 1955 avukira yari Komini Musambira mu yari Perefegitura ya Gitarama.
Ibyaha akurikiranyweho birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.
Ashinjwa kandi icyaha cyo gukwirakwiza imbunda yahawe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yiyise iy’abatabazi, Kambanda Jean.
Muri uru rubanza hategerejwe abatangabuhamya 67, bikaba biteganyijwe ko uru ruzarangira tariki ya 22 z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka.
Kalisa Evariste
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru