AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Huye: Uko abahatuye bakiriye itangira ry'urubanza rwa Dr Munyemana ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe Nov, 14 2023 18:40 PM | 118,847 Views



Abatuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye ahari hatuye Dr Munyemana Sosthene watangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris mu Bufaransa, baravuga ko byari bikwiye ko uyu mugabo akurikiranwa n'ubutabera nubwo hashize imyaka hafi 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Dr Munyemana Sosthene yari atuye mu yari Selire Gitwa, Segiteri ya Tumba mu yari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.

Abari baturanye na we cyangwa abatuye muri aka gace yari atuyemo, bavuga ko bikwiye kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera. 

Pereda wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate avuga ko nubwo imyaka ishize ari 29 ariko kuburanishwa kwa kwa Dr Munyemana bitanga icyizere ku barokotse Jenoside bakeneye guhabwa ubutabera kuko ari kimwe mu bibafasha gukira ibikomere.

Umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango iharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa imbere y'ubutabera, Alain Gauthier avuga ko kuba Munyemana agiye kuburanishwa bishimishije cyane nubwo hashize imyaka hafi 30 atarashyikirizwa ubutabera.

Dr Munyemana Sosthene afatwa nk’uwari ku isonga ry’ubwicanyi mu yari Segiteri Tumba, akaba yavutse mu 1955 avukira yari Komini Musambira mu yari Perefegitura ya Gitarama.

Ibyaha akurikiranyweho birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.

Ashinjwa kandi icyaha cyo gukwirakwiza imbunda yahawe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yiyise iy’abatabazi, Kambanda Jean.

Muri uru rubanza hategerejwe abatangabuhamya 67, bikaba biteganyijwe ko uru ruzarangira tariki ya 22 z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka.


Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF