Yanditswe Jul, 02 2022 15:08 PM | 136,831 Views
Ingo zisaga ibihumbi bitatu zo mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye zabonye amazi meza muri uyu mwaka w’imihigo dusoje, ni nyuma yo kuzura k’umuyoboro w’amazi w’ibilometero 49 watashywe ku mugaragaro wo kuri uyu wa Gatanu.
Abaturage bahawe amazi bishimira ko bizihije ku nshuro ya 28 isabukuru yo Kwibohoro, begerejwe ibikorwa remezo birimo n’aya mazi .
Muri ibi bikorwa bishimira harimo nk'umuyoboro w'amazi wubatswe ku bufatanye na World Vision, amashanyarazi ndetse n'abubakiwe inzu zo kubamo. Ibi ngo byatumye imibereho yabo ihinduka.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange asaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibi bikorwaremezo, ariko kandi ngo n'abataregerejwe ibikorwa remezo bashonje bahishiwe.
Muri uyu Murenge wa Mbazi umuyoboro w'amazi wakozwe watwaye asaga Miliyoni 600, amashanyarazi atwara miliyoni 32 Frw naho inzu zubakiwe abatishoboye zitwara asaga Miliyoni 250.
Byose byari mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022.
Jean Pierre Ndagijimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru