Yanditswe Mar, 29 2021 08:45 AM | 126,988 Views
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye baravuga ko bibabaje kuba nyuma y'imyaka 27 jenoside ibaye hari ahakiboneka imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro nyamara hatuye abantu bagatanze ayo makuru.
Ni nyuma y'uko kuva ku wa Gatanu w'icyumweru gishize mu Kagari ka Cyimana batangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri mu isambu y'umuturage, hakaza kuboneka 47.
Igikorwa cyo gutangira gucukura hashakishwa iyi mibiri cyatangiye ku wa gatanu w'icyumweru gishize ny'ma y'amakuru yatanzwe n'umuturage mu buryo bw'ibanga. Aya makuru uyu muturage yayahaye Uwimana Beatrice, umwe mu babashije kurokoka wo muri uyu muryango wishwe ukajugunwa mu musarani ufite metero 10 z'uburebure ndetse inzu uyu muryango wari utuyemo igasenwa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y'aho abo muri uyu muryango bajugunwe.
Aha hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n'ikimenyetso cy'uko higeze gutura abantu.
Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y'uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara ari ahantu hasanzwe hatuwe.
Icyakora ngo kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Harabura iminsi mike ngo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi bitangire.
Ni ibihe biba bitoroheye abayirokotse ariko by'umwihariko kubagenda babona imibiri y'ababo bishwe muri iyi minsi .Aha niho Uwamahoro Marie Claire uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Tumba ahera abasaba gukomera.
Mu gihe jenoside yarimo iba ngo muri aka gace hari za bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu y'aha mu mudugudu wa Kamuhoza hari ahashobora kuba hakiri imbiri itashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana André asaba abagifite amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.
Imibiri yabashije kuboneka kuva kuwa gatanu ni 47. Kuri ubu mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo isaga ibihumbi 11.
TUYISENGE Adolphe
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru