AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Huye: Hari abaturage bavuga ko hari amapoto y’amashanyarazi ashobora guteza impanuka

Yanditswe Nov, 18 2023 15:17 PM | 93,074 Views



Hari abaturage batuye mu duce dutandukanye tw’Imujyi wa Huye, bavuga ko batewe impungenge n’amapoto y’amashanyarazi yashaje cyane ku buryo hari n’aho yaguye.
Ikigo gishinzwe ingufu, REG kivuga ko amapoto ameze nabi 100 muri Huye agiye gusimbuzwa.

Mu Kagari ka Rukira kari mu Murenge wa Huye imidugdu myinshi yamaze guhabwa umuriro w’amashyanayarzi, harimo n’iyawuhawe mu myaka ya kera hakoreshejwe ibiti bisanzwe ku buryo uretse aho bishaje cyane hari n’aho byaguye, insiga zinyura mu mirima y’abaturage.

Muri ibi bihe by’imvura ibiti nk’ibi aho biri ngo bigenda bigwa ibindi bimungwa ku buryo isaha n’isaha byagwa.

Abaturage bafatira umuriro ku biti nk’ibi basaba REG ko yabaha amapoto mashya akomeye.

Ikigo REG kivuga ko imiyoboro nk’iyi ifite ibiti bishaje cyane yashyizweho kera n’abantu batangaga umuriro w’amashanyarazi mu buryo butemewe.
Amapoto nk’aya 100 muri Huye ngo agiye gusimbuzwa mu gihe cya vuba.

REG ivuga ko mu Mujyi wa Huye amapoto anyuraho insiga z’amashanyarazi yashaje cyane yabaruwe mu Mirenge ya Mbazi, Ngoma, Huye, Tumba na Mukura.

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF