Yanditswe Oct, 01 2021 12:27 PM | 68,002 Views
Mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n'ubumenyingiro
mu karere ka Huye, habereye gusubiza mu buzima busanzwe
bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje
intwaro bari bamaze amezi 6 bahabwa amasomo anyuranye
y'imyuga n'ubumenyingiro muri TVTs zitandukanye.
Ni umuhango witabiriwe n'Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu,Nyirarukundo Ignatienne.
Aba barangije uko ari 246 inyigisho bahawe zirimo gusudira, kudoda n'ibindi bavuga ko bakigera mu Rwanda basanze barasigaye inyuma mu iterambere, bakavuga ko aya masomo babonye agiye kubafasha gukora cyane ngo bashyikire abandi ba Nyarwanda mu iterambere, kuko bagiye no guhabwa ibikoresho by'ibanze bijyanye n'icyo buri wese yize.
Mbarushimana Moise umwe mu bahoze mu za FDLR, avuga ko imyaka yari amaze my mashyamba ntacyo yungutse uretse gusubira inyuma mu iterambere, akavuga ko bahoraga babwirwa amakuru y'ibihuha ko mu Rwanda nta mahoro ahari.
We na bagenzi be bemeza ko bagiye kurushaho kwiteza imbere, bakangurira bagenzi babo bakiri mu mashyamba gutahuka bakaza gufatanya n'abandi kubaka igihugu cyababyaye.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru