AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

246 bahoze muri FDLR basoje amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro mu karere ka Huye

Yanditswe Oct, 01 2021 12:27 PM | 68,002 Views



Mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n'ubumenyingiro mu karere ka Huye, habereye gusubiza mu buzima busanzwe bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bari bamaze amezi 6 bahabwa amasomo anyuranye y'imyuga n'ubumenyingiro muri TVTs zitandukanye.

Ni umuhango witabiriwe n'Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu,Nyirarukundo Ignatienne.

Aba barangije  uko ari 246 inyigisho bahawe zirimo gusudira, kudoda n'ibindi bavuga ko bakigera mu Rwanda basanze barasigaye inyuma mu iterambere, bakavuga ko aya masomo babonye agiye kubafasha gukora cyane ngo bashyikire abandi ba Nyarwanda mu iterambere, kuko  bagiye no guhabwa ibikoresho by'ibanze bijyanye n'icyo buri wese yize.

Mbarushimana Moise umwe mu bahoze mu za FDLR, avuga ko imyaka yari amaze my mashyamba ntacyo yungutse uretse gusubira inyuma mu iterambere, akavuga ko bahoraga babwirwa amakuru y'ibihuha ko mu Rwanda nta mahoro ahari.

We na bagenzi be bemeza ko bagiye kurushaho kwiteza imbere, bakangurira bagenzi babo bakiri mu mashyamba gutahuka bakaza gufatanya n'abandi kubaka igihugu cyababyaye.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira