AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Humviswe Abofisiye bakuru ba Gendarmerie bakoze amaperereza kuri Muhayimana

Yanditswe Nov, 26 2021 12:34 PM | 152,392 Views



Urukiko i Paris mu Bufaransa rwumvise abofisiye bakuru ba Gendarmerie, ku byaha Muhayimana Claude ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa, bakaba barakoze amaperereza kuri ibi byaha.

Aba barimo Général Jean-Philippe Reiland umaze amezi 18 ayobora urwego rushinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu n'ibyaha bya Jenoside, na Colonel Christophe Koenig umuyobozi ushinzwe anketi muri rwego rwa OCLCH (directeur d'enquête OCLCH).

Muhayimana akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside byabereye mu misozi ya Bisesero no ku ishuri ry’i Nyamishaba (Ecole Agro-forestière) mu yahoze ari Kibuye.

General Jean-Philippe Reiland yavuze ko OCLCH iriho kuva mu 2013 rukaba rukora anketi no hanze y'u Bufransa, kubera ububasha ruhabwa n'amasezerano yashyizeho umuryango w'ubumwe bw'u Burayi.

Yabwiye urukiko ko kuri ubu mu madosiye 150 rufite harimo 31 arebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Yabwiye urukiko kandi ko mu gukora amaperereza mu Rwanda, babanza kubihererwa uburenganzira n'inzego z'ubutabera.

Ikindi mu guhitamo abasemuzi ngo bashaka abakoranye n'urukiko mouzamahanga mpanabyaha.

General Reiland yavuze mu Rwanda nta nzitizi bigeze bahura nazo mu gukora amaperereza no kuvugisha abatangahamya, ndetse ngo nta n'uwigeze abasaba kubaha raporo y'ibyo baganiriye n'abo bakoragaho iperereza. 

Avuga ku cyizere umuntu yagirira ubuhamya, yavuze ko bagiye bavugisha abantu bagahuza amakuru bahawe kuko haba haciye imyaka myinshi yatuma bamwe bagira ibyo bibagirwa, ndetse ngo kubera iterambere hari abayoberwa ahantu hamwe na hamwe bari bazi kuko nabo bagenda basaza.

Umutangabuhamya wa kabiri, Col. Christophe Koenig we yakoze iperereza kuri dosiye ya Claude Muhayimana, yageze mu Rwanda 2014 kuri iyi dosiye ya Muhayimana yamugezeho muri Nzeri 2013.

Yavuze ko kuva mu 2014 batangiye gukurikirana ibiganiro byo kuri telefone ze, baza no mu iperereza ku Kibuye aho bafashe amafoto y'aho bavugaga ko yaba yaratwaye abajyaga mu bitero.

Col. Koenig yavuze ko amakuru babonye yerekana ko Muhayimana yatwaraga Daihatsu y'ubururu yashoboraga kujyamo abantu hagati ya 20 na 30. 

Ngo yayitwaragamo abajandarume n'Interahamwe yasangaga zahuriye kuri Station ya Lisansi ya Petrorwanda ku Kibuye. 

Ikindi bamenye ni uko Muhayimana yajyanye umurambo w'umujandarume witwa Mwafrika wari wishwe n'Abatutsi birwanagaho, ukajya gushyingurwa mu Ruhengeri ariko ntiyamarayo igihe kuko ngo nyuma yo gushyingura yahise agarukana n'umugore wa nyakwigendera. 

Abakoze iperereza ngo bahuye na nyina wa Mwafrika ndetse n'umwe mu bagiye kumushyingura, bemeza ko uyu Mwafrika yari umuyisilamu gushyingura bitafashe umwanya nk'uwo Claude Muhayimana avuga, ndetse ngo nta n'isanduku yashyinguwemo. 

Urukiko kandi rwarebye amafoto yafashwe muri iri perereza ariho imisozi ya Gitwa, Karongi, Bisesero, home St Jean, Kiliziya ya Kibuye iya Mubuga, ishuri rya Nyamishaba, inzu ya Muhayimana, ahahoze Stade Gatwaro n'ibindi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko umucamanza wasuzumye iperereza, yasabye ko aho Muhayimana atuye i Rouen hasakwa bajyayo bahakura telephones 2 n'inyandiko zitandukanye.

Gratien Hakorimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura