AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mukabalisa avuga ko guteza imbere igifaransa ari umuryango ufungura imikoranire

Yanditswe Sep, 19 2019 15:31 PM | 7,805 Views



Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda isanga ururimi rw'igifaransa rukwiye gutezwa imbere kuko ari rumwe mu ndimi zikoresha mu Rwanda, kandi rukagira uruhare mu guhuza abantu no kuzamura imikoranire myiza.

Guverinonma y'u Rwanda ivuga ko yafashe ingamba zo guteza imbere ururimi rw'Igifaransa bihereye mu nyigisho ariko bikaba n'amahirwe ku Banyarwanda barwifashisha muri gahunda zabo z'iterambere.

Ubu mu Rwanda hari kubera ibiganiro by'iminsi ibiri bihurije hamwe umutwe w'Abadepite n'Ubunyamabanga Bukuru bw'inteko zishinga amategeko z'ibihugu bioresha ururimi rw'igifaransa APF.

Ni ibiganiro byibanda ku "Ishingiro ry'Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, ahazaza hawo n'uruhare ufite muri politiki mpuzamahanga.”

Ikigamijwe ni ugufasha abadepite gusobanukirwa neza imikorere y'uru muryango, hanarebwa uruhare rwabo nk'abahagarariye abaturage uburyo bawumenyekanisha.

Umunyamabanga Mukuru ushinzwe imiyoborere muri APF, Emmanuel Maury avuga ko uyu ari n'umwanya wo gusangira ubumenyi.

Yagize ati “Ni umuryango wo gusangira ubunararibonye, kugira ngo haboneke umuti ku bibazo, atari ibirebana n'amategeko, ubuyobozi cyangwa politiki, ahubwo no gutanga umurongo. Kubera ko abagize inteko zishinga amategeko banatorewe ku gutanga umurongo ku baturage babo, atari ugukemura ibibazo by'amategeko no kugenzura guverinoma, ahubwo no kugaragaza uburyo babona aho isi ikwiye kwerekeza mu myaka 10; 20; 30 iri imbere.”

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille avuga ko kungurana ibitekerezo no gusobanukirwa neza imikorere y'uyu muryango ari ingenzi mu iterambere ryawo.

Kuba uyu muryango ushyize imbere demokarasi n'imiyoborere myiza, Depite Mukabalisa avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri uru rugendo nk'igihugu kiyubatse, kigashyira imbere ubumwe n'ubwiyunge nyuma y'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi rwanyuzemo.

Avuga ko guteza imbere ururimi rw'Igifaransa, ari umuryango ufungura imikoranire n'ibindi bihugu.

Yagize ati “Guteza imbere ururimi rw'Igifaransa, bizadufasha gukorana n'abafatanyabikorwa bacu mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, ariko n'abatari muri uyu muryango, no guhuza imbaraga tugatekereze ku buryo bwo guhangana n'imbogamizi zinyuranye, z'ubu n'iz'igihe kizaza. Uruhare rw'inteko ishinga amategeko, nk'urwego ruhagarariye abaturage ni ingenzi muri iyi nzira. Si ngombwa kwibutsa ko ururimi rudufasha gusabana, ruhuza abaturage bagomba kubana mu mahoro, ubusabane n'ubwumvikane.”

Ibi biganiro ni ibya mbere bibaye hagati y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'Umuryago w'Inteko zishinga amategeko z'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 10 hazabaho ibndi biganiro bizanitabirwa n'ibindi bihugu.

Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa ugizwe n'ibihugu 88, ibigera kuri 30 ni ibyo ku mugabana wa Afurika.

                   Umunyamabanga Mukuru ushinzwe imiyoborere muri APF, Emmanuel Maury

Inkuru mu mashusho

Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage