Hatangiye kwagurwa ibitaro bya Butaro bizatwara asaga miliyari 14 Frw

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Hatangiye kwagurwa ibitaro bya Butaro bizatwara asaga miliyari 14 Frw

Yanditswe Dec, 10 2021 18:39 PM | 62,983 Views



Abanyeshuri biga Muri Kaminuza Mpuzamahanga y'ubuvuzi ya Global Health Equity mu karere ka Burera, barishimira ko ibitaro bya Butaro byatangiye kwagurwa mu rwego rwo kuba ibitaro bya Kaminuza bikabafasha kubona aho bimenyereza umwuga w'ubuvuzi, bibafashe guhabwa uburezi bufite ireme mu byubuvuzi. 

Ni umushinga biteganyijwe ko uzatwara asaga miliyari 14 Frw.

Kwagura ibitaro bya Butaro byari ku rwego rw'akarere bikagirwa ibitaro bya Kaminuza, ni bimwe mu bisubizo kuri serivisi z'ubuvuzi zihabwa abaturage ndetse n'abanyeshuri ba Kaminuza Mpuzamahanga y'ubuvuzi ya Global Health Equity.

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru buri kumwe n'ubuyobozi bw'Ibitaro bya Butaro ndetse na Kaminuza Mpuzamahanga y'ubuvuzi hamwe n'abafatanyabikorwa, bashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kwagurirwa inyubako z’ibitaro zigezweho. 

Abaturage bashimye ko Ibitaro nibimara kwagurwa bizabafasha guhererwamo serivisi z'ubuvuzi, ahantu hajyanye n'igihe.

Abanyeshuri biga ubuvugizi muri Global Health Equity bishimiye ko bigiye kubafasha kubona aho bimenyereza umwuga w'ubuvuzi bitabasabye kujya kure.

Ibyo abanyeshuri bavuga byemezwa n'umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y'ubuvuzi ya Butaro, Prof Agnes Binagwaho aho avuga ko kwagura ibitaro bya Butaro bikagirwa ibya Kaminuza, ari ibisubizo bya Perezida Paul Kagame udahwema guteza imbere ubuvuzi. 

Guverineri w'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla asaba buri wese kuzabya amahirwe ibi bitaro byatangiye kwagurwa.

Umushinga wo kwagura ibitaro bya Butaro bikagirwa ibya Kaminuza uzarangira mu gihe cy'imyaka 4 kandi urangire hubatswe inyubako zigezweho, zizashyirwamo ibikoresho bigezweho birimo ibyuma bibaga ndetse n'ibitanda 100 biziyongera kubisanzwe 140. 

Uyu mushinga uzatwara asaga miliyari 14 Frw kandi abaturage ibihumbi 400 bazahabwamo akazi.


Robert Byiringiro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame