AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Hatangiye kubakwa umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma

Yanditswe Mar, 30 2019 11:43 AM | 4,707 Views



Umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma watangiye kubakwa ku mugaragaro. 

Abaturage bawuturiye; by'umwihariko abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’igice gito cya Huye ahazanyuzwa umuhanda bavuga ko kuba noneho ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byatangiye ku mugaragaro bigiye guhindura imibereho yabo mu buryo butandukanye harimo kubona akazi, koroshya imigenderanire. Uyu muhanda werekeza  Kibeho ku butaka butagatifu, bizafasha abaturage kugeza umusaruro w’ibyo bejeje ku isoko bitabagoye cyane ko aka karere keramo icyayi n’ibirayi.

Uyu muhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma, kuba ugana i Kibeho ku butaka butagatifu, bizongera urujya n'uruza rw'abahagana kuko hakunze kuganwa n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga, ariko ubu bakaba bahageraga bibagoye cyangwa bibasabye kuzenguruka.

Rwagasana Filimin atuye mu gice cy’aho uyu muhanda unyura mu karere ka Huye naho Twizerimana J.M.V ni umurezi mu Karere ka Nyaruguru. Bavuga ko uyu muhanda watezaga ibibazo ku bawukoresha birimo kutabona uko bageza umusaruro ku isoko no kubangamira imigenderanire.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko uyu muhanda ugiye guhindura byinshi mu bukungu bw’abaturage n’Akarere muri rusange, kuko ikorwa ryawo rizatanga akazi ku baturage kandi n’ishoramari rikiyongera muri aka Karere.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo Uwihanganye Jean de Dieu, avuga ko kuba uyu muhanda wari waratinze gutangira gukorwa, byatewe n’uko hari amafaranga amwe yari ataraboneka kandi ko byari ngombwa ko babanza kwishyura abaturage bafite ibikorwa hafi y’uyu muhanda amafaranga y’ingurane.

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bari baremerewe uyu muhanda wa kaburimbo n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2013.

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na KM 66. Uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na  Miliyari 70. Uzakorwa mu gihe kingana n’amezi 30.


Inkuru ya Jean Pierre Ndagijimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi