AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Hatangijwe isiganwa ry'imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally

Yanditswe Sep, 22 2023 18:11 PM | 115,481 Views



Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’imodoka ryiswe Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 21 ndetse no ku nshuro ya 15 kuva rigiye ku marushanwa ya Afurika.

Agace ka mbere kabanziriza utundi ariko kitwa, super stage katangiye kuri uyu wa Gatanu gakinirwa mu muhanda uri hagati ya Kigali Height, KBC na Kigali Convention Center, aho ari agace kaba kari butange uko abasiganwa bazahaguruka bakurikiranye ku gace ka kabiri.

Imodoka zitabiriye iri siganwa ry’uyu mwaka ni 25 zirimo 7 z’Abanyarwanda hakabamo n’imodoka 7 zirimo guhatanira amanota yo ku mugabane wa Afurika.

Kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa mbili za mu gitondo kugeza saa kumi z'umugoroba, abasiganwa bazaba bazeguruka mu duce twa Gako-Gasenyi-Nemba-Ruhuha uduce duherereye mu Karere ka Bugesera.

Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2022 yari yegukanywe n’Umunya-Kenya, Karan Patel afatanyije na Tauseef Khan.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF